Umusore wo mu gihugu cya Nigeria yarokowe akuwe mu mazi nyuma yiminsi itatu umwuzure bivugwa ko wamujyanye.Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’abaturage, Akpos Malafakumo Best, ngo uyu mugabo bamusanze ari muzima ahantu hamwe muri Bayelsa nyuma yo guhagama ku giti mu mazi iminsi mbere yuko avumburwa.Injeniyeri yasangiye amafoto yerekana igihe abatabazi bimuye umugabo wazimiye bakoresheje ubwato maze bamukura aho yari yafashwe nyuma yo gutembanwa n’umuvu w’amazi.
Malafakumo yanditse; ”Uyu musore yatwawe n’amazi aha hantu nyabagendwa Iburasirazuba-Iburengerazuba hashize iminsi 3.Yari amaze iminsi 3 afashe mu mazi afashe inkoni, ariko arokorwa uyu munsi ari muzima. Nyamuneka, ntugendere mu burasirazuba-Iburengerazuba & Ugheli-Bayelsa kugeza ubu. ”
