in

Kiyovu Sport n’umutoza mukuru bari bumvikanye byajemo agatotsi kubera umutoza wungirije

Ikipe ya Kiyovu Sport yari yamaze kumvikana na Eric Nshimiyimana ariko kubera ko adashaka Mateso Jean De Dieu nk’umutoza wungirije muri iyi kipe kumvikana byanze.

Hashize iminsi itari myinshi ikipe ya Kiyovu Sport itandukanye n’umutoza wayo mukuru Alain Andre Laundet watozaga iyi kipe kubera umusaruro utari mwiza biterwa no kwivangira mu mipangire y’abakinnyi ashyira mu kibuga bigatuma ikipe itabona umusaruro bari bamwifujeho.

Iyi kipe yahise ihindurira inshingano uyu mutoza imugira Manager ushinzwe imikinire y’iyi kipe nubwo uyu mutoza atabyumva ahubwo ashaka kubajyana mu nkiko kugirango bamwishyuye igihe yari asigaje batandukane neza. Kiyovu Sport rero yatangiye kuganira na Eric Nshimiyimana nyuma y’igihe nta kipe afite arimo gutoza ariko kumvikana birimo kwanga.

Amakuru YEGOB dufite avuga ko uyu mutoza adashaka gukorana na Mateso Jean De Dieu nk’umutoza we wungirije bitewe nuko uyu mutoza avuga ko ari we watumye yirukanwa ubwo batozaga mu ikipe ya AS Kigali uyu mutoza yasigarana ikipe agahita atwara igikombe cy’amahoro.

Eric Nshimiyimana yari yaramaze kumvikana na Kiyovu Sport, agasinya amasezerano y’amezi 6 agahabwa Milliyoni 2 buri kwezi, agakora nkurimo kugeragezwa yakitwara neza agahabwa noneho amasezerano y’igihe kirekira kandi afite imbaraga, ari naho yakongererwa amafaranga yahembwaga agashyirwa nko kuri Milliyoni zirenga 3 buri kwezi ariko ibi byose ntabwo Nshimiyimana abyumva, we avuga ko ashaka kwizanira umutoza we yumvikana nawe.

Ibi Eric arimo gusaba ntabwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bubyumva bitewe nuko ngo Mateso Jean De Dieu amaze kumenya umushinga w’ikipe ya Kiyovu Sport rero batapfa kumusezerera gutyo gusa ahubwo bareka uyu mutoza mukuru bagashaka undi wumva ibyo bamushakaho, gusa ibiganiro ku mpande zombi birakomeje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibitaramo by’abanyarwanda bigiye kubera i burundi bikomeje guteza sakwe

Perezida w’ubufaransa yasuye abakinnyi ba Morocco ababwira amagambo akomeye yashimishije abanyafurika