in

Kigali: umugabo n’umugore barwanye inkundura nyuma yo gusanga asambana n’indaya

Ibi byabaye nyuma y’aho aba bombi bari basohokanye maze bikarangira umugabo asohotse agata umugore we akajya kureba indaya.

Aba bombi ngo batuye ahitwa Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, ndetse ngo bafitanye abana babiri .Umugore yarwanye nuyu mugabo we nyuma yo kumusanga ari gusambana n’indaya hanze y’akabyiniro gaherereye hafi y’ahitwa Cosmos.

Amakuru dukesha igihe avuga ko ahagana mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, aribwo uyu mugore yaguye gitumo umugabo we ari gusambanira inyuma y’akabyiniro kitwa Bauhaus.

Abavuze uko byagenze bavuze ko uyu mugore yari yasohokanye n’umugabo we ariko nyuma aza kumubura ubwo yari arimo kubyina, ahita atangira kumushakisha aba aribwo amusanga ari gusambana inyuma y’akabyiniro.

Bemeza ko uyu mugore yashakishirije mu byumba byose umugabo we aramubura, ahita yigira inama yo kujya kumurebera hanze.Ari naho yamusanze maze bararwana karaha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu bukwe bwa KECAPU byari udushya koko ||barasomanye induru ziravuga||BAMENYA,KANIMBA baratunguranye(video)

Umuhanzi Jules Sentore yabwiye amagambo akomeye Buravan urwaye