Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid ndetse n’ikipe y’igihugu y’abafaransa Karim Benzema yahahamuye abakunzi be kuri iki cyumweru.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Nzeri 2022, ni bwo imbuga nkoranyambaga za Benzema zirimo Instagram na Twitter, zavuyeho zose.
Abafana benshi ba Real Madrid ku Isi batunguwe ndetse banibaza ku gukurwaho gutunguranye kw’imbuga nkoranyambaga ze.
Nyuma zaje kongera gusubiraho kugeza magingo aya zirimo kugaragara mu gihe mu masaha ya mugitondo bakubwiraga ngo “User not found” byaketswe ko bari bamwinjiriye cyangwa akaba ariwe wari wazikueyeho ku bushake dore ko we nta kintu yigeze abitangazaho.