in

Kabaye nyuma yaho Sadio Mané ahuye n’imvune byemejwe ko azavurwa n’abapfumu mbere yo kwerekera muri Qatar mu gikombe cy’isi

Umunyamabanga mukuru wa FIFA muri Senegali, Fatma Samoura yatangaje ko Senegal izakoresha abaganga ba gakondo bazwi nk’abapfumu kugira ngo bakize imvune ya Sadio Mane mu rwego rwo kumwohereza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar ameze neza.

Amakuru yatangajwe na AFP avuga ko uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Liverpool nubwo yishimiye ko Bayern Munich yatsinze Werder Bremen ibitego 6-1 kuri iki cyumweru, bigatuma amakuru avuga ko atazitabira iri rushanwa agera kuri benshi kuko yakuye imvune muri iyi mikino ya shampiyona.

Amakuru avuga ko ‘Ikintu kimwe kidashidikanywaho, ejo Sadio Mane azaba ari kuri uru rutonde, aho umutoza Aliou Cisse yiteguye gutangaza ikipe ye kuri uyu munsi wa 5.

Mane wabaye uwa kabiri mu bihembo bya Ballon d’or y’uyu mwaka akaza inyuma ya Karim Benzema, wayegukanye.

Nk’uko amakuru akomeza abitangaa byemejwe ko nta gihindutse uyu musore wa Senegal Sadio Mané agomba kwitabira igikombe cy’isi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwase Muyango wa Kimenyi Yves nyuma yo gushyira ku isoko Saloon yabo ubu yamaze gutangira undi mwuga mushya

Abanyamakuru Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu na Patrick Rusine bo kuri Kiss FM bakeze ibitari bimenyerewe mu kiganiro basanzwe bakora