in

Abanyamakuru Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu na Patrick Rusine bo kuri Kiss FM bakeze ibitari bimenyerewe mu kiganiro basanzwe bakora

Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu ndetse na Patrick Rusine ubusanzwe bamenyerewe gukora ikiganiro cya Break fast muri studio za radiyo Kiss FM, gusa kuri uyu wa gatanu bakoze ibitari bimenyerewe muri icyo kiganiro kubera ko bagikoreye muri muri Hotel.

Batangaje ko aka gashya bazajya bagakora buri wa gatanu kuko aba ari umunsi udasanzwe, ikindi kandi bavuze ko bazajya bajya ahantu hatandukanya kandi ntibizajya bibabuza gutumira abatumirwa nkuko byari bisanzwe ku munsi wo kuwa gatanu.

Bongeyeho ko kandi aho bazajya bajya hose ibyo bari basanzwe bakora mu kiganiro bazajya babikora ntakabuza aha twavuga nk’inkuru bageza ku bakunzi babo yitwa ishuri.

Aba banyamakuru bazwiho kugira inkuru ziryoheye amatwi kubera ko ubusanzwe bose bubanse izina buri umwe ku ruhande rwe, urugero nka Rusine asanzwe ari umunyarwenya, Andy Bumuntu we ni umuhanzi naho Sandrine we ni umushyushya rugamba mu bitaramo

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye nyuma yaho Sadio Mané ahuye n’imvune byemejwe ko azavurwa n’abapfumu mbere yo kwerekera muri Qatar mu gikombe cy’isi

Bruce Melodie yerekeje muri Uganda mu iserukiramuco yatumiwemo na Eddy Kenzo, kwinjira ni Miliyoni 5