in

Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.

Junior Giti umenyerewe mu gasobanuye yagaragaje ko yarakariye cyane umusobanuzi PK uherutse kumwibasira mu itangazamakuru avuga ko adashoboye gusobanura filime.

Iyi ntambara y’amagambo ku basobanura filime mu Rwanda imaze igihe kirekire aho usanga umwe ajya mu itangazamakuru akavuga undi nabi cyangwa akavuga ko adashoboye.Gusa mu minsi yashize twabagejejeho inkuru yavugaga uburyo PK yahamyaga ko abasobanuzi bagenzi be badashaka ko bakorana na we ,ndetse avuga ko bakennye.Nanone yaje kumvikana avuga ko uyu Junior na mukuru we Yanga ngo batari abasobanuzi ahubwo ari abanyarwenya.Ibi byahise birakaza Junior ndetse aganira n’umunyamakuru M Irene muri the Choice live yavuze ko arambiwe cyane ubujajwa bwa PK .

Ati:”none se ibyo nkora by’agasobanuye ni ibya Se na Nyina bamuraze ngo mbikora nabi?uko mbikora kose ,ese niba mbikora nabi ni isambu ya se nagiye kwangizamo?

Uyu musobanuzi yakomeje avuga ko uyu PK yamwibasiye cyane ,ndetse ko arambiwe ,amagambo ye ,ndetse amwita umugabo w’injajwa.Ati:”ubwo ni ubujajwa,gusa ndamutse mufashe twakizwa na RIB, na Ambulance. “

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Eric
Eric
3 years ago

Ukuri kuraryana rwose Junior nag Adi gusobanura film baba na Rocky gusa twabuze umugano(Sankara)

Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.

Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.