in

Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.

Umusore n’umukobwa biziritse iminyururu bise nk’amapingu barayifunga mu gusuzuma niba babasha kumarana amezi 3 ,ndetse bakihanganirana.

Uyu mukobwa n’umusore, ni abo muri Ukraine, bakaba bahisemo kugerageza umubano wabo mu guhuza amaboko hamwe bakizingiraho umunyururu w’icyuma uzabamaraho igihe cy’amezi atatu.

Uyu mwaka, Alexander na Viktoria, bahisemo kwizihiza umunsi w’abakundana mu bundi buryo. Ku ya 14 Gashyantare, bagiye i Kiev kugira ngo bafatanyishe amaboko, intego yabo ni ukubana hafi buri mwanya bakora ibikorwa bimwe. Ibyo birimo kuryamira igihe kimwe, kwiyuhagirira hamwe no kujyana mu bwiherero (WC).

Aba bombi bavuze ko bizeye ko bashobora kumara amezi atatu baboshywe hamwe ariko bakagere ku ntego zabo. Mu minsi yashize, Alexandre na Victoria bagiye bashyiraho amafoto na Video by’imirimo ya buri munsi baba bakora, bigaragara ko bitoroshye mu mirimo bakora buri munsi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.

Bimwe mu bintu ukwiye kwirinda gukora niba udashaka kuzana umwuka mubi mu rugo rwanyu.