in

Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.

Umuhanzi Nyarwanda, Nemeye Platini wahoze mu itsinda rya Dream Boys biravugwa ko arimo gitegura ubukwe mu ibanga rikomeye.

Nk’uko byatangajwe n’igihe ngo uyu muhanzi utarigeze na rimwe avugwa mu nkuru z’urukundo ndetse wagiye wanga guhamya ko afite umukunzi, arimo gutegura ubukwe ndetse bushobora kuzaba muri Mata uyu mwaka.

Mu nkuru zagiye zisohoka mu bitangazamakuru bitandukanye, Platini yakunze kumvikana avuga ko adafite umukunzi ndetse akirinda kugira amakuru menshi atangaza.

Nubwo amakuru y’ubukwe bw’uyu muhanzi yagizwe ibanga rikomeye,ariko amakuru aravuga ko uyu muhanzi amaze igihe abutegura bucece, bukazataha tariki 27 Mata 2021.

Usibye itariki y’ubukwe bw’uyu muhanzi, byinshi ku mukunzi we cyangwa kuri gahunda y’uwo munsi biragoye ko hagira ubikubwira mu batumiwe, buri wese yahawe amabwiriza yo kugira ibanga rikomeye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ShaddyBoo yinjiye byeruye mu bucuruzi bw’amashusho n’amafoto ku rubuga rwa Onlyfans

Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.