Umugore witwa Faith Alhassan w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace kitwa Kaduna yatawe muri yombi na polisi nyuma y’uko yishe umwana we w’umukobwa wari ufite umwaka umwe, akaba yabikoze kuko umusore bakundana, bendaga kurushingana yamubwiye ko batabana afite umwana.
Umukuru wa polisi yo mu gace ka Kaduna yavuze ko umurambo w’uwo mwana bawusanze aho wari wajugunywe mu gace kitwa Kachia. Nyina w’uwo mwana akaba ari we ukekwaho kuba yarakoze ayo mahano.
Nyuma polisi ikaba yaratangaje ko uyu mugore Faith Alhassan ariwe wahitanye umwana we wari umaze kuzuza umwaka avutse nkuko polisi yabibwiye itangazamakuru ko bagiye kureba uwahoze ari umukunzi w’uyu mugore ari nawe se w’umwana witwa Dolan Yakubu akemeza ayo makuru.
https://twitter.com/shauntvGlobal/status/1344908611722620928?s=20
Faith Alhassan yabwiye polisi ko yafashe umwanzuro wo kwihekura nyuma y’uko Dolan yari yamubwiye ko atazamushaka afite umwana. Muri iryo joro nibwo yajyanye umwana we amujugunya mu mwobo ari naho yapfiriye. Uyu mugore Faith yabwiye itangazamakuru ko atari azi ibyo ari gukora ahubwo ko yagaruye ubwenge umwana amaze gushiramo umwuka.
Abajijwe niba yishe umwana we kugira ngo abone uko abana nundi mugabo yasubije mu marira menshi agira ati ”Sinari nzi ibyo ndigukora wagira ngo ni ikintu cyari cyanyinjiyemo cyirabinkoresha”. uyu mugore Faith kandi avuga ko atazi aho se w’umwana yishe aba.