in

Ish Kevin agiye guhozwa amarira yarize agahogora

Igitaramo ‘The Love, Drunk & Party concert’ cyari cyari kuririmbamo abahanzi batandukanye kigahagarikwa kigitangira, kigiye kongera kuba.

Ni igitaramo cyari cyateguwe na Trapish Music ya Ish Kevin ndetse na Evolve Music. Cyabaye ku wa 19 Werurwe 2022 gihagarikwa n’umwe mu bayobozi wavugaga ko kiri guteza urusaku.

Gilbert M. Rukundo ukuriye Evolve Music yari mu bateguye iki gitaramo, yabwiye itangazamakuru,

Ati “Igitaramo kigiye gusubukurwa mu mpeshyi nyuma y’ibiganiro twagiranye na Rwanda Convention Bureau (RCB). Batwemereye kudufasha mu itegurwa ryacyo ku bintu bimwe na bimwe.”

Iki gitaramo kizaba ku wa 16 Nyakanga 2022 kuri Canal Olympia.

Kizaba kirimo abahanzi nka Ish Kevin, Mike Kayihura, Kivumbi King, Logan Joe, Confy, Kenny K Shot n’abandi bo mu gisekuru gishya.

Igitaramo giheruka cyabereye muri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama ku wa 19 Werurwe. Kwinjira byari 10.000 Frw ahasanzwe, 15.000 Frw muri VIP, 20.000 Frw muri VVIP mu gihe ameza y’abantu batandatu byari 200.000 Frw.

Aba-DJ barimo Pyfo, Selecta Faba, Infinity na Shooter ni bo bagombaga gususurutsa abitabira mu gihe MC Tino ariwe wari uyoboye ibi birori.

Dj Shooter ni we wenyine wabashije kujya ku rubyiniro na Pyfo wagiyeho ibyuma bigahita bizimywa.

Abahanzi bo mu Rwanda bari batumiwemo barimo Logan Joe, B-Threy, Babou Tight King, Bushali Kivumbi, Gabiro Guitar, France, Kenny K-Shot, Ish Kevin, OG2tone na Derek YMG. Muri aba bose haririmbye mbarwa.

Ycee wo muri Nigeria na Ish Kevin bari bo bahanzi b’imena ntabwo bigeze bagera ku rubyiniro

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya Shaddyboo ashyize hanze noneho arabaga nta kinya

Kim Kardashian yasezeranijwe ibitangaza n’umukunzi we Pete.