in ,

Inzozi za Lionel Messi n’abafana ba Fc Barcelona zaraye zihindutse umuyonga

Nyuma y’igihe gito Lionel Messi atangaje ku mugaragaro ko yifuza bikomeye umusore Antoine Griezmann mu ikipe ya FC Barcelona, inzozi ze zahindutse ubwo Griezmann ku munsi wejo yatangajeko azigumura mu ikipe ya Atletico.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Antoine Griezmann ni umwe mu bakinnyi bari baamze iminsi bavugwa ko bashakishwa n’amakipe atari make ndetse yewe benshi bakaba bashimangiraga ko umwaka utaha uyu musore azaba akina urahande rwa Messi dore ko Messi ubwe yari yamwitereteye akamusaba ku musanga muri Barca.

Nyamara siko byaje kugenda kuko ku munsi w’ejo uyu musore yeruye ku mugaragaro ko azaguma mu ikipe ya Atletico Madrid. Inkuru yababaje abafana ba Barca aho bari hirya no hino ku isi dore ko benshi bari baramaze kwizera ko Griezmann azabakinira mu mwaka w’imikino 2018-2019.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sergio Ramos arashinjwa kurwana n’umuyobozi ukomeye wo muri Espagne

Cristiano Ronaldo yakoze ibintu bitigeze bikorwa n’undi mukinnyi numwe mu mateka y’umupira w’amaguru