in

Inyogosho nshya ya Neymar yateye benshi gucika ururondogoro.

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr usanzwe azwiho gukora udushya, yashyize ku mutwe we imisatsi miremire y’umuhondo bituma abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

Aya mafoto y’uyu mukinnyi yashyizwe hanze n’uwitwa Nanda Burguesinha wamushyizeho iyi misatsi mbere y’uko agaruka mu Bufaransa mu myitozo.

Nyuma yo kumuhindura uko yagaragaraga, Nanda Burguesinha yagize ati “Namubajije ibyo yifuza tuza kumvikana ku misatsi ashaka. Twamaze amasaha 4 tumwitaho”.

Abakunzi ba Neymar benshi nyuma yo kwishyiraho iyi misatsi bamugereranyije n’abahanzi barimo Ty Dolla Sign, Wiz Khalifa na Bob Marley. Neymar yaherukaga kuvugisha abatari bacye mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo yashyiraga mu musatsi we ibara rya pink.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda: Umubyeyi wari utwite inda y’amezi atandatu yishwe na Covid-19

Kuri Twitter, Minister Johnston Busingye aremeye umusore aya Guma mu rugo