in

NdababayeNdababaye

Mu Rwanda: Umubyeyi wari utwite inda y’amezi atandatu yishwe na Covid-19

Uwimana Benie Grace waririmbaga muri korali Jehovah Jireh yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 16-17 Nyakanga 2021, yishwe na Covid-19 apfana n’umwana w’amezi atandatu yari atwite.

IGIHE dukesha iyi nkuru yayahamirijwe aya makuru n’umwe mu baririmbyi b’iyi korali wavuze ko uyu muririmbyi yishwe na Covid-19 yari amaze iminsi arwaye, ati “Yari afite intege nke kuko yamufashe anatwite inda y’amezi atandatu, yari amaze iminsi mu bitaro!”

Uwimana yinjiye muri korali Jehovah Jireh yamenyekaniyemo cyane ubwo yigaga muri Kaminuza ya ULK.

Nyakwigendera yitabye Imana amaze imyaka irindwi arushinze na Gakire Aimable asiganye umwana umwe babyaranye.

Uyu mubyeyi ahitanywe na Covid-19 mu gihe mu Rwanda hatangiye gushyirwaho ingamba zikomeye zo kuyihashya, Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali twari twugarijwe tukaba twose twamaze gushyirwa muri Guma mu Rugo guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021.

Kugeza kuri uyu munsi, mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Coronavirus 14.716 barimo 74 barembye bakiri kwitabwaho n’abaganga.

Nibura abantu 52.552 bamaze gusanganwa ubwandu bwa Covid-19 mu bipimo 1.762.774 bimaze gufatwa kuva muri Werurwe 2020.

Uwimana Benie Grace

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Isabukuru nziza! Turakundana » – Amwe mu magambo Social Mula yabwiye umwana we w’imfura ku munsi we w’amavuko

Inyogosho nshya ya Neymar yateye benshi gucika ururondogoro.