in ,

Inkuru y’incamugongo ku bafana b’Arsenal

Mu gihe ku munsi w’ejo abafana ba Arsenal barimo bishimira insinzi yabahesheje gusohoka mu itsinda rya Champions League bari ku mwanya wa mbere, uyu munsi aba bafana baramukiye mu marira n’imiborogo kubera inkuru yaramukiye mu binyamakuru ivugako Ozil agiye kubacika vubaha.

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cya hariya mu Bwongereza kitwa TeleGraph, umusore Mesut Ozil ngo yananiwe kumvikana n’ikipe ya Arsenal ku bijyanye n’umushahare we none ku bw’izo mpamvu Arsenal yiteguye kumugurisha igihe bigishoboka kugirango atazagendera ubuntu muri 2018.

Image result

Usibye gutakaza Ozil biravugwa ko na Sanchez nawe bishobora kuba ariko bizagenda kuko we na Ozil bombi basabye umushahara ungana n’uwa Paul Pogba (milion 18 z’amayero buri mwaka) gusa ikipe ya Arsenal ngo ntiyabibasha akaba ariyo mpamvu rero ngo yaba yitegura kugurisha aba basore bombi hakiri kare dore ko n’amakipe abifuza ari Menshi cyane harimo za Chelsea, Manchester City, Juventus ndetse n’andi menshi.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kutisiga amavuta k’uyu mukinnyi w’igihange byamuviriyemo gusebera mu ruhame(amafoto)

Umva uko muri 2017 King James wavuzweho gukundana na Princess Priscillah ashobora gutangaza ibitandukanye