Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 03 Kamena 2022 nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye cyane ku izina rya The Ben yakoreye igitaramo mu gihugu cya Uganda. Iki igitaramo cyabereye ahitwa La Paroni mu mujyi wa Kampala.
Nkuko amafoto ndetse n’amashusho yagiye hanze abigaragaza abiganjemo inkumi ndetse n’abandi bakobwa b’ikimero nibo bari bitabiriye iki gitaramo. Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abasore batandukanye bari baje gususuruka biyumvira umuziki utagira amakaraza w’uyu musore w’umunyarwanda.
Amashusho yagiye hanze agaragaza akanyamuneza inkumi z’ikimero n’abandi bari bitabiriye iki gitaramo bari bafite ubwo The Ben yarari ku rubyiniro arimo kuririmba.