in

Imvune z’abakinnyi bakomeye zatumye Rayon Sports isaba ko umukino wayo usubikwa

Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian na AS Muhanga yo mu Cyiciro cya Kabiri wamaze gusubikwa.

Uyu mukino wari kuzakinwa ejo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2022, ukaba wari kuzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ariko ntabwo ukibaye.

Impamvu nyamukuru yatumye uyu mukino usubikwa ni uko ikipe ya Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bafite ikibazo cy’imvune, muri abo bakinnyi barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul, rutahizamu Essomba Onana Leandre Willy na Visi Kapiteni Ndizeye Samuel.

Nyuma y’uko umukino wari kuzahuza Rayon Sports na AS Muhanga usubitswe, ikipe ya AS Muhanga itozwa na Mbarushimana Abdou yateguye imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira mu mpera z’uku kwezi, ku itariki ya 21 Ukwakira izacakirana na Gitikinyoni FC, mu gihe tariki 23 Ukwakira AS Muhanga izahura na Kamonyi FC.

Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ku itariki ya 11 Ukwakira 2022, Rayon Sports yagombaga gucakirana na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ariko uyu mukino warasubitswe bitewe n’uko Ikipe y’Abanyamujyi yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup ikaba yaraje no gusezererwa na Al Nasry yo muri Libya.

Ikipe ya Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki 23 Ukwakira 2022 yakira Espoir FC itozwa na Bisengimana Justin mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona, uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yabashije gusarura amanota 12 kuri 12 mu mikino ine ya shampiyona, aho yatsinze Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe, itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, itsinda Rwamagana City FC ibitego bibiri ku busa, inatsinda Marines FC ibitego bitatu kuri bibiri, kuri ubu iracyayoboye urutonde rw’agateganyo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Argentine asezeye gukina umupira w’amaguru, inkuru mbi kubafana bayo

Sadio Mane yongeye guhesha ishema Abanyafurika.