in

Breaking news: Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu ya Argentine asezeye gukina umupira w’amaguru, inkuru mbi kubafana bayo

Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa abakinnyi bari gusezera gukina umupira w’amaguru umunsi ku munsi bitewe n’impamvu cyangwa se ibibazo bitandukanye kuri ubu hari amakuru Avuga ko hari undi mukinnyi usezeye.

Rutahizamu w’umunya-Argentine Gonzalo Gerardo Higuaín yasezeye ruhago ku myaka 34 nyuma y’uko Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakiniraga itsinzwe na New York City ibitego 3-0.

Higuaín yakiniye amakipe atandukanye arimo; River Plate, Real Madrid, Napoli, Juventus, AC Milan na Chelsea.

Gonzalo wavukiye mu Bufaransa mu mujyi wa Brest, yakiniye ikipe y’igihugu ya Argentine y’abatarengeje imyaka 23 mu 2008 akinamo umukino umwe mbere yo kujya mu ikipe nkuru kuva mu 2009-2018 akinamo imikino 75 atsinda ibitego 31.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:Harahiye Buri wese n’uwe ibyakurikiyeho nyuma y’igitaramo bakoranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Imvune z’abakinnyi bakomeye zatumye Rayon Sports isaba ko umukino wayo usubikwa