in ,

Impamvu ikipe ya Real Madrid ishobora kudakina iyi weekend yamenyekanye ndetse itera ubwoba abafana ba ruhago muri rusange

Mu gihe mu gihugu cya Espanye,hakomeje kuvugwa intara ya Catalogne ikomeje gusaba ubwigenge kugeza n’aho ibikora ku gahato,nk’amatora aka gace kishyiriyeho ya referendum ngo hamenyekane abashaka ko iyo ntara yigenga nyamara ubuyobozi bwa Espanye bugahagarika ayo matora habayemo amakimbirane n’imirwano hagati ya Polisi n’abaturage b’aka gace,amakuru ahari ni uko abasenateri biteguye gusaba goverinoma ko hakoherezwayo umutekano ukabije cyane ngo iyi ntara ibone ko ikiyobrwa na Espanye. real_madrid_reu  (Reuters)

Nyamara muri ibi byose ikipe ya Real Madrid ikaba ishobora kubigenderamo igomba kwerekeza muri iyi ntara gukina n’ikipe ya Girona ku munsi wa shampiyona nubwo amakuru atangazwa na radio Onde Cero yemeza neza ko uyu mukino waba ugiye gusubikwa kubera gutinya umutekano mucye,mu gihe abanya catalogne bateza umutekano mucye nubwo Umutoza Zinedine Zidane yatangaje ko nta kibazo kizaba.

Amakuru ateye ubwoba akomeza atangazwa n’iyi radio avuga ko mu gihe abasenateri bakumvwa umutekano ugakazwa muri iyi ntara,ko abayobozi ba Catalogne bashobora guhita batangaza ubwigenge bwabo bigateza izindi mvururu bityo Real Madrid ikabigenderamo kubera ihagarariye umujyi wa espanye ukandamiza ako gace.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo yakorewe ni agahumamunwa nyuma yo gufatwa aryamanye n’umugabo w’abandi

Jimmy Mulisa yatangaje byinshi ku mukino uramuhuza na Kiyovu Sports