in ,

Jimmy Mulisa yatangaje byinshi ku mukino uramuhuza na Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukwakira 2017 nibwo hateganyijwe umukino ukomeye ubimburira iyo ku munsi wa 4 wa shampiyona aho umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko atitaye ku mateka y’uko APR FC imaze imyaka irenga 10 itsinda Kiyovu.


Ubwo bari mu myitozo ku munsi wo ku wa kane umutoza Jimmy Mulisa yatangaje ko abakinnyi 3 barimo Hakizimana Muhadjiri,Bigirimana Issa na Dennis Rukundo bafite ibibazo by’imvune artiko biteguye neza guhangana na Kiyovu Sports.”

Yagize ati “Tumeze neza kandi tumaze iminsi twitegura uyu mukino,iby’amateka biba biraho twe icyo tuba dushaka ni ukwegukana igikombe kandi twizeye neza ko tuzitwara neza mu mukino wo ku wa Gatanu.”


Ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 7 mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports ifite amanota 3 mu mikino 3 imaze gukinwa muri shampiyona aho yatsinze rimwe igatsindwa 2.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu ikipe ya Real Madrid ishobora kudakina iyi weekend yamenyekanye ndetse itera ubwoba abafana ba ruhago muri rusange

BITEYE AGAHINDA-Mu magambo yuzuye agahinda n’ishavu Tom Close yatangaje UKURI kwihishe inyuma y’ugusenyuka burundu k’umuziki nyarwanda agira n’icyo yisabira abahanzi