Amakuru aturuka mu Butaliyani avuga ko Manchester United ihombye umukinnyi wayo Alexis Sanchez nyuma yuko Inter Milan yemeye guha amasezerano ya burundu uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Chili wari waraguzwe ku nguzanyo.
Corriere della Sera yatangaje ko umuyobozi wa siporo muri Inter, Beppe Marotta yemeye amasezerano na United, aho igice cya Serie A kizaba gifite miliyoni 13.5 z’ama pound.
Amakuru avuga kandi ko iki cyemezo kizatangazwa nyuma y’umukino wa Inter wa Europa League na Getafe ku wa gatatu .
Bizaza nk’ubutabazi bukomeye kuri United yifuzaga gukuramo Sanchez urebye uburyo yinjizaga amafaranga 350.000 buri cyumweru muri Old Trafford mugihe adakina.
IBIBAZO Sanchez yari afite byimvune ndetse no kubura umwanya mu mukino byatumye Manchester United imujyana i San Siro aho yavumbuye bumwe mu buryo byatumye aba umwe mubakinnyi bashakishwa cyane mugihe yamaze muri Arsenal.
Ariko, mugihe yari mu nguzanyo, United yishyuye igice kinini cyimishahara ye byagaragaye ko ari igisitaza kinini muhe gihe yashakaga kumugurisha burundu.
Inter yagiye itanga amafaranga agera ku 150.000-buri cyumweru mu mushahara we ariko yifuzaga kwirinda kwishyura amafaranga yose aramutse asinyiye iyi kipe.
Ubu ni bwo buryo yakoresheje nk’uko Gazzetta dello Sport yabitangaje ngo Sanchez yemeye kuzahabwa umushahara we munini wa miliyoni 13.5 z’amapound mu gihe cy’imyaka itatu nyuma y’aya masezerano yagiranye na Inter, azageza muri Kamena 2023.