in

Ibyo wakora niba ushaka kuryoherwa na weekend.

Muri weekend akenshi tuba dushaka ibyo twahugiramo twishimisha, ariko biba byiza iyo ubonye ibya gushimisha bigatuma uruhuka ariko akaba ari byiza ku mubiri wawe. Bituma urushaho kubaho neza.

Iyi niyo mpamvu twabakusanyirije inama nziza zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru mugihe urangije akazi.

Tegura icyo gukora

Tugura icyo ugomba gukora mumpera z’icyumweru. Reba kuri buri kimwe cyose uzi maze uhitemo ikingezi ugomba gukora. Icyo ugomba guhitamo ugomba kugihitamo mbere yuko ugera muri iyo minsi irangiza icyumweru. Nibyiza guhitamo icyo gukora kandi ubona ukunze kuko mugihe utagize icyo uhitamo bizarangira ubuze amahitamo maze ubure icyo gukora,

Hura n’inshuti zawe

Buri gihe tuba dufite inshuti zikomeye, zituba hafi burigihe. Kugira tutabihirwa n’impera z’icyumweru nibyiza ko duhamagara inshuti zacu maze tukagira. Dushobora kubasura cyangwa bakadusura, guhura nabo tugira byinshi tuganira maze tukagira byinshi twakungukira mubiganiro tugirana.

Gerageza kwisansura

Nibyiza ko mumpera z’icyumweru ugerageza gutembera. Ugasohokera ahantu heza ugasabana n’abandi. Nibyinshi muri wowe uba utekereza byagufasha kuruhuka. Muri iki gihe, niwo mwanya uba ubonye kugira ukore ibyo byose ubona byaguha kumva unezerewe.

Irinde gufata ibisindisha byinshi

Ntabwo twavugako twese tudafata ibinyobwa bisindisha. Benshi tuva mukazi ku wa gatanu nimugoroba dufite aho tugomba gusohokera. Nibyizako tugomba kumenyako tutagomba kunywa nzoga nyinshi kugera aho tutabasha kwigenzura. Mugihe wanyoye ugasinda cyane burya yaminsi yo kuruhuka uba uyangije. Kubera umunsi ukurikiyeho wirirwa utameze neza, ukaba wakirirwa uryamye cg wacitse intege. Bizatuma umunsi urangira ntacyo ukoze. Gerageza rero unywe inzoga murugero niba wumva utazireka murwego rwo kuruhuka ariko ntugatume usinda cyane kuburyo bukabije.

Gira ibyo ugabanya ubona byakwangiriza igihe

Sibyizako watondeka ibikorwa bidafite akamaro kabone nubwo byaba bishimishije ngo usange aribyo uhugiyemo gusa. Ahubwo nibyizako ureba ibikorwa byiza bidafite ingaruka mbi, akaba aribyo ukora. Byabindi bituma ukoresha ubwenge utekereza kandi ugakoresha n’imbaraga z’umubiri. Mugihe uruhuka nibyiza ko ushyiraho umwanya wawe wagufasha kugera ku ntego zawe, ukaba wasoma ibitabo, ukumva indirimbo.

Iteganyirize igihe cyo kwihugura

Nibyo koko impera z’icyumweru abenshi dufata icyo gihe nk’igihe cyo kuruhuka ndetse no kujya muri bimwe bidushimisha tutabashije gukora muminsi y’akazi. Ariko burya haba hari byinshi twahuye nabyo bikatunanira cq ugasanga nta bumenyi buhagije tubifiteho, nicyo gihe rero tuba tubonye kugira twihugure muri ibyo byose tutazi maze tuzasubire mukazi tubifiteho ubumenyi buhagije.

Gira ibyo uruhuka gukora

Hari ibintu biba bishobora kuba byakorwa igihe cyose atari mumpera z’icyumweru gusa. Mugihe wateguye igihe cyawe neza nibyiza ko utegura ibintu bigomba gukorwa mugihe cyo mumpera z’icyumweru kandi bizatuma ubona imbaraga zizatuma utangira ikindi cyumweru ufite umwete ku kazi gasanzwe.

Irinde ibikorwa bimenyerewe

Mubuzima bwacu usanga tuvanga ibintu. Nibyizako dutandukanya ibikorwa bya buri munsi dukora mugihe cy’akazi ndetse nibyo dukora turimo dusoza icyumweru. Mugihe cy’impera z’icyumweru kuwa gatandatu ndetse no ku cyumweru, tugomba kumenyako tugomba kubonamo umwanya uhagije wo kuruhuka maze tugahindura imirimo twakoraga buri munsi nuko tukayiruhuka.

Shaka ibigushimisha bishya

Kubona ibigushimisha bishya bitari bisanzwe byuzuza neza ibyiza biri muri izi nama zingezi turi kuganiraho. Niba uteguyeko ugomba gusohokera mu kabari, ni byiza ko utegura neza uko uzajyayo kandi ko ugomba guhurirayo n’inshuti nshya. Mu gihe ushaka ikigushimisha gishya nibyiza ko ureba icyagushimisha wowe ubwawe utarebeye kubandi kandi ukareba neza ko ari cyo warukeneye muri icyo gihe urimo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamporiki yamaganye bikomeye Rocky Kimomo wazanye imvugo ya 《Nta gikwe》

Video: ShaddyBoo yaraye abyiniye mu kabari inyamirambo abantu barumirwa