in

NdababayeNdababaye

Bamporiki yamaganye bikomeye Rocky Kimomo wazanye imvugo ya 《Nta gikwe》

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard yagarutse ku mvugo ya Nta gikwe na nta myaka ijana yamamaye mu batari bake barimo n’ibyamamare nka Rocky Kimomo umenyerewe mu Agasobanuye maze avuga ko umuntu wazanye izo mvugo akwiye kwamaganwa, bitewe n’uko aba azwi, ashobora kuvuga ikintu kikica benshi bamukurikira nk’umusitari.

Aganira na Isimbi Tv kuri shene yabo ya Youtube, Minisitiri Bamoriki yavuze ko ushobora kuvuga ngo nta myaka 100 uziko wivugira ugatangira kubyizereramo bikarangirana nawe.Maze aheraho agira inama abasitari bazwi kwitondera ibyo bavuga binjiza mu rubyiruko.

Bamporiki yagize ati: “Iyo utekereje ko nta myaka ijana ntayo umara koko, ubitekereje ukavuga ngo nta cyakindi aho minisitiri yavugaga (Nta Gikwe) ati sinjye ubivuga kubivuga nabibazwa uwavuze ko ntacyo (…)“Ibyo birakenyura, birakenya kuvuga ngo nta myaka ijana. Ushobora kubivuga uziko wivugira, watangira kubyizereramo wowe ukarangirana nawe, ukaba uhemukiye abari kuzagukomokaho, ukaba uhemukiye abantu, ukaba uhemukiye u Rwanda wari kuzaba umwe mu barutera gukomeza kwanda, ariko kuri wowe ntihazagire ugukomokaho n’intekerezo zawe, nuba wari ufite n’ibyo ushoboye ntibizarenge kuri we.

Akomeza agira ati: “Ubwo rero reka mbwire abana b’abanyarwanda, kurama ntabwo ari ngombwa kugira n’iyo myaka ijana wowe uriho nkawe, ariko ibyo utekereza ibyo waharaniye abo wabyaye iyo bariho nawe uba uriho, hari impamvu nyinshi zishobora gutuma batamara imyaka ijana batiteye.

Ariko wowe iyo utangiye kubyizera nk’aho wakora nk’ udashaka no kuyimara ubwo biteza ingorane zitari ngombwa icyo ni kimwe. Icya kabiri, iyo uvuze ngo “Nta Gikwe” ubundi ukwanda kw’imiryango y’abanyarwanda bishingiye ku gushyingirana, bishingiye ku bukwe, bishingiye ku kuba njyewe njya gusaba umugeni ndi Umusinga nkajya kumusaba mu Bega cyangwa mu Banyiginya, bakanshyingira ubwo noneho Abasinga bakaba bongeye kunywana n’Abega.’’

Minisitiri Bamporiki yakomeje avuga ko iyo ukuyeho ibijyanye n’ubukwe bwose uba ukwiye kwamaganwa. Yakomeje agira ati: “Iyo rero uvuze ngo ibyo bintu ubikuyeho, ubundi ukwiye kwamaganwa. Umeze nk’umuntu uri kuvuga ko uwo mushinga wo kwanda kw’imiryango ushaka kuwuburizamo. Ni ukwikunda kurimo kwikenya no kwirya ukimara. Kwirya ukimara biri ‘Negatif’ kwiyica bimeze nko kwiyahura, kuvuga ngo kuri njyewe nta bandi bantu bazankurikira, cyangwa sincaka gukurikiza umurage nahawe n’ababyeyi”.

Bamporiki yongeyeho ko n’ubwo baba barabivuze, cyangwa se babivuga bikinira cyangwa batebya bidakwiriye. Ati: “Reka twiringire ko abantu bashobora kubivuga batebya ariko uko gutebya ntitukwamamaze, hari abantu bitwa abantu bazwi (abasitari) ubundi nta musitari wigira umusitari; wowe uri umusitari kubera abantu bagukurikiye kandi abantu benshi bakurikira umuntu kubera ibyiza”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe kiterambere atari byiza gutebya kuko ushobora ,kuvuga ikintu kigahita gikwira hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, agasanga ibyari ugutebya biba ibindi bindi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu magambo aryoshye abakobwa bose bakunda guhora bumva.

Ibyo wakora niba ushaka kuryoherwa na weekend.