in

Ibyari umunezero w’umukino byaje kurangira ari imvururu zikomeye

Abafana bari bitabiriye umukino wahuje ikipe ya Apr Fc na Mukuru Vs bateje imvururu aho barwanaga no kwinjira muri sitade ya Karere ka Huye yari yakiriye umukino wahuje ayo makipe yombi.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Werurwe nibwo habaye umukino wahujije ayo makipe, muri uwo mukino hakaba harabaye imvururu mu kwinjira muri sitade.

Mbere y’uko umukino utangira, abafana bari benshi cyane hanze ya sitade, aho igihe cyo kubinjiza muri sitade cyageze nuko bose bagahita binjirira rimwe babyigana.

Muri uwo mubyigano, abantu batari bafite ibigango babigendeyemo ndetse banabikomerecyeramo kubera umuryango bari bari gucamo wari muto kandi abantu ari benshi cyane.

Ubwo abo bantu bari kubyigana bashaka kwinjira, hari n’umuntu wari uri ku ruhande ari gufata amashusho. Ayo mashusho yagiye ahagarara atangira kuvugisha benshi aho banengaga imyinjirize mibi yagaragaye.

Abafana, abanyamakuru ndetse n’abandi bantu bose babonye ayo mashusho banenze imyinjirize mibi yagaragaye kuri sitade ya Huye. Hari n’abandi bantu basabye FERWAFA kugira icyo ikora nyuma y’ibyo bintu bimaze kuba inshuro ebyiri kuri iyo sitade.

Si ubwa mbere uyu muvundo wari ubaye kuri iyo sitade ya Huye, dore ko ibi byari byanabaye ku mukino wahuje Mukura Victory Sports na Rayon Sports.

Reba videwo y’uko byari bimeze

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri Ndimbati nyuma y’ibyazindutse ku mbuga nkoranyambaga

Ifoto y’umunsi: Umugabo wagaragaye ahetse umwana we ndetse ari no gufana akomeje gukora abatari bake ku mutima