in

Ibiteye amatsiko wamenya ku muhanzikazi Cecile Kayirebwa wizihiza imyaka 75 y’amavuko.

Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamamaye mu ndirimbo zitandukanye mu Rwanda, kuri ubu arimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 y’amavuko yujuje ku munsi w’ejo kuwa Gatanu kuko yavutse tariki 22 Ukwakira 1946.

Cecile Kayirebwa, yavukiye i Kigali ku babyeyi nabo bari abanyenganzo, mu biganiro bitandukanye yatanze yavuze ko se yari umuririmbyi ukomeye wa chorale muri kiliziya ya Ste famille i Kigali.

Impano ye nawe ntiyatinze kuboneka kuva ari muto yiga amashuri, kugeza atangiye gusohora indirimbo ze za mbere.

Mu 1973 we n’umuryango we barahunze, ajya gutura mu Bubiligi aho byamufashije gukora muzika kurushaho no kuyimenyakanisha.

Kayirebwa afite umwihariko w’ijwi ryiza n’inganzo ikomeye mu Kinyarwanda cyimbitse.

Kuva mu myaka ya 1970 kugeza ubu, Kayirebwa yagiye aririmba wenyine cyangwa se ari kumwe n’abandi.

Indirimbo ze nka; Tarihinda, None Twaza, Ndare, Ikizungerezi, Iwacu, Marebe cyangwa Mpore, ni indirimbo z’ikirenga zakunzwe cyane n’Abanyarwanda b’ingeri n’imyaka inyuranye, kugeza ubu.

Mumyaka irenga 40 ishize Kayirebwa yakoze ibitaramo byinshi anitabira amaserukiramuco akomeye mu bihugu bitandukanye cyane cyane muri Africa n’Iburayi, ndetse no mu Rwanda.

Yashinze ishyirahamwe ridaharanira inyungu yise CEKA I RWANDA avuga ko rigamije kubumbatira no gukundisha abandi umuco nyafurika mu mbyino, indirimbo n’ubuvanganzo.

Mu 2012 na 2013 yavuzwe cyane mu rubanza yarezemo ibigo by’itangazamakuru bitandukanye mu Rwanda – birimo n’ikigo cya leta cy’itangazamakuru – abishinja gukoresha ibihangano bye nta masezerano bafitanye.

Mu kwezi kwa munani yasohoye igitabo yise ‘Wowe utuma mpimba’ kirimo bimwe mu bisigo biri muri zimwe mu ndirimbo ze.

Kayirebwa, ni icyitegererezo ku bahanzi benshi mu Rwanda by’umwihariko ab’igitsina gore.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

RUHANGO: Umugore yaroze abantu batanu bo mu muryango umwe barasara(Video).

《Umugabo wanjye namwanduje SIDA ,none nabuze aho mbihera mbimubwira》nkore iki koko?