in

Ibintu 7 bishobora gutuma ugera kuntego zawe.

1.Kumenya uwo uriwe ndetse nuwo wifuza kuba we. Ahangaha ubanza gutekereza ukamenya ibyo udafite ndetse nibyingenzi ugomba gushaka ibi binjyenda n’intego zawe kandi burigihe ntukemere ko umunsi wira utarebye aho intego zawe zigeze icyiza hano iyo ubonye ufite ubushobozi runaka bibabyiza iyo uhisemo intego ngufi cyangwe y’igihe gito ‘’short term goal’’ kuko niyo yoroha .

2.Guhitamo inshuti nziza kandi nzima ibi binjyendana n’umukunzi ukwiye guhitamo kuko nawe buriya aza mubambere munshuti zawe kandi zahafi rero uyo ufite inshuti mbi biri mubisubiza inyuma abantu kenshi ndetse bikaba byanatuma mugihe utazinduye intego zawe muhita muhebana cyangwe kuzigeraho bikagorana.

3.Iga kugendera kure abantu badaha agaciro ibikorwa byawe kuko bagutwara n’icyizere n’abandi bakugiriraga bigatuma n’abandi batangira kugabanya icyizere baguhaga n’ibikorwa byawe ntibongere kubishamamarira ugasanga bikuviriyemo kudashyika ahantu ushaka cyangwa intego yawe ntizigerweho.

4.Iga kutayoborwa n’amarangamutima yawe ubundi hari ijambo ryiza rigira riti’’Ntugakoreshwe n’umujinya cyangwa ibyishimo’’ biba byiza iyo ushyize imbere intego zawe kuruta ibindi byose nubwo ibi ari ibintu bikunda kugora ikiremwa muntu bitewe nuko ikiremwa muntu kiremanywe uburyo cyo ubwacyo iyo cyibabaye kigira imyitwarire itandukanye cyikaba cyafata n’imyanzuro idahwitse cyimwe niyo cyishimye nabwo amarangamutima ashobora kugikoresha cyane aha rero biba byiza iyo ufite umujyanama ugufasha mubihe nkibyo.

5.Irinde kunywa ibiyobyabwenge cyangwa kunywa inzonga ngo ukabye, ibi biri mu bintu bishobora gutuma intego zawe zitagerwaho kuko usanga amafranga wakoreye ashirira muribyo kandi bikanahindanya isura yawe murirubanda bigatuma bamwe bagutera icyizere ntibazongere no kuguha akazi cyangwa bikaba byatuma wanakiheba Kuko ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakoresha ibiyobyabwenge bakunda kutagira ikintu bitaho bityo bagatakaza intego bihaye batyo.

6. Kugira Ikinyabupfura no Kubaha akenshi mu ishuri wakigayo byinshi ariko ikinyabupfura nicyo gifasha ibyuzi kuba byakugirira akamaro ndetse nabo murikumwe ,kubaha bizana igikundiro kubikora ariko ibibyose bikiyongera kuba ukora akazi kawe neza cyangwa wuzuza inshingano zawe neza.

7.Gushyiraho amahame ukwiye kugenderaho mu buzima bwawe bwaburi munsi

ahanini usanga hari abantu benshi batita kugushyiraho amategeko ndetse n’imirongo ngenderwaho mu buzima bwabo ibi bifasha kumenya niba ibyo wiyemeje biri kugerwaho cyangwa bitari kugenda neza ukamenya aho ukwiye gukosora bikaba byagenda neza cyane kurushaho, aha ibaze uramutse ntacyintu runaka w’umvako uzageraho ngo umenye nibyo uzirinda kugirango ubigereho ndetse nibyo uzashyiramo imbaraga aha byagorana gutera imbere.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira yatembaga ku matama: Moses Turahirwa yatakambiye urukiko ku buryo budasanzwe yemera bimwe mu byaha aregwa (video)

Umuraperi Lil wayne avuga ko akomerewe cyane biteye ubwoba kubera impamvu ikomeye.