in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

HAZIMA UWATSE:Abahanzi nyarwanda batwitse mu rukundo bikarangira rukongotse.

Urutonde rw’aba bahanzi n’ibyamamare tugiye kubagezaho, rugaragaramo abagiye bakundana cyane bigashyuha mbese bagatwika ariko ubu bakaba baratandukanye cyangwa ibyabo byarajemo kidobya, bamwe muri bo bakaba baratanyijwe n’uko bateranye inda, abandi nabo iby’urukundo rwabo rwaje gukongoka nk’umuyonga ndetse bibonera abandi bakunzi barushingana.

1.Safi Madiba na Butera Knowless

Mu mwaka wa 2010 na 2011, urukundo rwa Knowless na Safi rwaravuzwe cyane mu bitangazamakuru, aba bombi bakaba bari bafite abafana benshi bari bashyigikiye iby’urukundo rwabo ndetse kugeza n’ubu bakaba batishimira ko Knowless na Safi ibyabo byabaye amateka. Uretse kuba barafashanyaga muri muzika, baranabanaga cyane kuburyo kubona Safi nko mu mpera z’icyumweru atari kumwe na Knowless byasaga nk’igitangaza, nyamara muri 2011 ibyabo byaje kurangira bombi bemeza ko batandukanye ariko impamvu yaba yatarumye batandukana ntibayishyira ahagaragara.

Indirimbo za Urban Boys nka Wampoye iki, Barahurura n’izindi byagiye bivugwa kenshi ko ari Safi wabaga yazanditse ashaka kugeza ubutumwa bwe kuri Knowless. Indirimbo nka Wari uri he, Sinzakwibagirwa n’izindi za Knowless nazo byagiye bivugwa ko yaba yarashakaga kubwira Safi, ibi byose bikagagaza ko urukundo rwabo rwasize amateka bigoye kuba yakwibagirana mu banyarwanda bakurikiranira hafi iby’umuziki n’imyidagaduro muri rusange.Bombi baje gushaka abandi bakunzi ibyabo biribagirana.

2.K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace

Miss Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2009, yagiranye ibihe byiza n’umuhanzi K8 Kavuyo kuburyo ubwo uyu musore yerekezaga muri Amerika ari naho akiri kugeza ubu, uyu mukobwa yasigaye ku kibuga cy’indege i Kanombe asuka amarira kuko uwari umukunzi we yari amusize agiye kwiga mu mahanga. Nyuma y’igihe gito Miss Bahati Grace nawe yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2012 Bahati Grace yibaruka umwana w’umuhungu waje guhabwa izina rya Ethan na se umubyara K8 Kavuyo, gusa kuva ubwo iby’urukundo rwabo ntibyongeye kuvugwa,ndetse Grace we yaratse akaba yibera muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

3.Platini (Dream Boys) na Rozy

Ubwo biganaga mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2009, Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yakundanaga n’umuhanzikazi Rozy mu buryo bweruye, kuburyo bajyaga banajyana ku maradio batumiwe kuvuga ku by’urukundo rwabo bakaboneraho bakavuga no ku by’umuziki bakoraga.kuri ubu Platini yamaze gushinga urwe.

4.Kamichi na Emiry Duboi Holander

Kamichi n’umuzungukazi w’umunyamerikazi Emiry Duboi Holander bavuzwe cyane mu rukundo mu mwaka wa 2011. Muri iki gihe cyose bamaze bakundana, Dubai yagiye ajya muri Amerika bamwe bagakeka ko umubano wabo urangiye nyamara nyuma yaragarukaga bakongera bakigaragaza. Mu mwaka wa 2012 nibwo uyu mukobwa yasubiye iwabo muri Amerika,

Mu mwaka wa 2014 Kamichi yagiye muri Amerika abantu batangira kuvuga ko yaba asanzeho uyu muzungukazi bahoze bakundana, nyamara byarangiye Kamichi ashakanye n”undi mukunzi we.

5.Sacha na Nizzo (Urban Boys)

Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys yakundanye n’umuhanzikazi Sacha bigera kure, kugeza ubwo uyu mukobwa yaje no kwiyandikaho (Tatoo) amazina ya Nizzo Muhammed, uretse n’ibyo kandi icyo gihe bakundana uyu mukobwa yari yarafashe n’izina rya Nizzo kuko icyo gihe yitwaga Sacha Muhammed. Nyamara urukundo rwabo n’ubwo rwashyushye cyane, ntawaje kumenya irengero ryarwo.

Mu mwaka wa 2014, Sacha byaje kuvugwa ko yaba atwite inda ya Nizzo ariko uyu musore avuga ko nta nda ye yaba atwite kuko batagikundana ndetse batanaherukana, uyu mukobwa aza kubyara ariko bombi bemeza ko inda yabyaye atari iya Nizzo.

6.Nizzo na Anita Pendo

Nyuma yo gukundana na Sacha, Nizzo yakundanye na Anita Pendo birakomera cyane, mu mwaka wa 2011 abantu bakaba baratunguwe no kubona Nizzo akundana na Anita kandi bari bazi ko urukundo rwa Nizzo na Sacha rutajegajega. Nyamara Anita na Nizzo nabo urukundo rwabo rwaje kuba aka wa mugani ngo “Hazima uwatse” ubu byabaye amateka.

7. Paccy na LickLick

Umuraperikazi Paccy na Producer Licklick, urukundo rwabo rwavuzwe bwa mbere hanavugwa iby’uko Paccy yaba atwite inda y’uyu musore, ibintu bombi babanje guhakana cyane ko Paccy we no kwemera ko atwite byaje ku kaburembe, nyuma baza kwerura bavuga ko bari mu rukundo ndetse na nyuma Paccy abyaye Licklick yahaye umwana we rimwe mu mazina ye, amwita Mbabazi.

Nyamara kuva babyarana, uwavuga ko ubu ikibahuza ari umwana w’umukobwa babyaranye ntiyaba abeshye. Licklick we nyuma yaje no guhimba indirimbo afatanyije na K8 Kavuyo ayita “Simbyicuza”, aha akaba aririmbamo uburyo kuba atagikundana na Paccy atabyicuza na gato.Ibyabo nabo byabaye amateka.

8.Miss Jojo na Saleh

Urukundo rwa Miss Jojo na Saley rwavuzwe cyane kuko uyu mukobwa yahinduye idini akajya muri Islam umukunzi we yari asanzwe asengeramo maze bivugwa ko yaba yarabikoze abigirira umusore. Urukundo rwabo rwari ruzwi kandi rushyigikiwe na benshi cyane cyane abafana ba Miss Jojo, nyamara mu mwaka wa 2011 haje inkuru ivuga ko aba bombi batandukanye burundu kubera impamvu batashatse gushyira ahagaragara.

Kuva ubwo Miss Jojo no muri muzika asa n’uvuyemo kugeza n’ubu kuko ntagikora ibikorwa nk’ibyo yari azwiho.

9.Anita Pendo na Producer David

Anita Pendo, nyuma yo gutandukana na Nizzo wo muri Urban Boys mu buryo butasobanutse neza, yaje gukundana bikomeye n’umusore w’umuhanzi unatunganya indirimbo mu nzu izwi nka “Future Records”. Kugaragara mu birori bari kumwe, gusohokana, gusomana mu ruhame n’ibindi nk’ibyo byaranze urukundo rwabo, kuburyo abatari bacye babonaga ko nta kindi cyerekezo uretse kuzashakana bakabana nk’umugabo n’umugore.

Nyamara mu mpera z’umwaka wa 2014, Anita na David baje gutangaza ko bahagaritse urukundo rwabo ku mpamvu batashatse gushyira ahagaragara, banemeza ko bombi babiganiriyeho bagasanga batahuza bityo bakiyemeza guhagarika ibyo gukundana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngiyi impamvu ikomeye ituma bamwe mu bagabo benshi bagira inda

Nyuma ya gapapo nyinshi, Rayon Sports igiye kongera gukorwa mu jisho na AS Kigali kuri Rutahizamu bivugwa ko byamaze kurangira