in

Nyuma ya gapapo nyinshi, Rayon Sports igiye kongera gukorwa mu jisho na AS Kigali kuri Rutahizamu bivugwa ko byamaze kurangira

AS Kigali irimo kwirukanka ku mukinnyi w’ikipe ya Musanze FC witwa Peter Agblevor, ukomoka mu gihugu cya Ghana nubwo byavugwaga ko yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Guhera mu kwezi kwa 11 mu matariki abanza, nibwo byatangiye kuvugwa ko ikipe ya Rayon Sports irimo kuvugana na Peter Agblevor usanzwe ataha izamu mu ikipe ya Musanze FC, ariko bisa nkaho ikipe ya AS Kigali nayo yamaze gutangira kuvugana n’uyu musore.

Mu meshyi ishize ikipe ya AS Kigali yakoze mu jisho ikipe ya Rayon Sports ibatwara umukinnyi witwa Man Ykre Dangoma, byavugwaga ko yaje mu Rwanda aje muri Rayon Sports ariko benshi bagatangazwa nuko amafoto yasohotse arimo gusinyira ikipe ya AS Kigali nubwo nawe kugeza ubu ntakintu arafasha iyi kipe nkuko yaguzwe bamwiyezeho ibitangaza.

Amakuru YEGOB dufite ni uko uyu mukinnyi AS Kigali ishaka kumutangaho Milliyoni 12 z’amanyarwanda kugirango abe yasinyishwa amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe, nubwo bitoroshye kuba yahangana na Rayon Sports kandi abakinnyi bose baba bafite intekerezo zo gukinira iyi kipe y’abafana benshi.

Mu minsi ishize abayobozi ba AS Kigali batangaje ko nyuma yo kubona abantu babarya amafaranga menshi bakabagurira abakinnyi bose bakaza sibakore itandukaniro, ubu bafashe gahunda yo gushaka abakinnyi bakomeye 3 harimo myugariro umwe ndetse na barutahizamu 2 kandi bose bakaba basanzwe bakina Shampiyona y’u Rwanda aho kujya gushakira hanze y’igihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

HAZIMA UWATSE:Abahanzi nyarwanda batwitse mu rukundo bikarangira rukongotse.

DJ Bissosso ukundwa n’abatari bake kubera urwenya rwe yatangaje indi mirimo agiye gutangira gukora ibyakiranwe yombi n’abafana be