in

Harabura imyaka ibarirwa ku ntoki ngo abantu batangire kubaho badapfa (INKURU)

Umuhanga ,akaba n’umushakashatsi mu birebana n’ikoranabuhanga Ray Kurzweil w’imyaka 75 ,wigeze no guhabwa umudali w’ishimwe wo ku rwego rw’isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu mwaka w’1999 yatangaje ko mu myaka 7 uhereye none abantu bazatangira kubaho badapfa.

Ibi uyu mugabo yabitangirije mu biganiro bigizwe n’ibice 2 aherutse kugirana n’umuyoboro  wa Youtube witwa Tech Vlogger Adagio ,aho yavuze ko mu mwaka wa 2030 ikoranabuhanga rizaba ryemerera abantu kubaho by’iteka badapfa.

Ray avuga ko abahanga bageze kure umushinga w’ikoranabuhanga rizafasha imibiri y’abantu kujya ihangana n’indwara zitandukanye nta bundi bufasha bubayeho kandi imibiri igahorana imbaraga ,ku buryo abantu bazasera gupfa bakabaho by’iteka.

Ray Kurzweil yahamije ko guhera mu mwaka wa 2030 abantu bazatangira kubaho badapfa
Ray Kurzweil yahamije ko guhera mu mwaka wa 2030 abantu bazatangira kubaho badapfa

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nta muntu witaye kuri ayo mafaranga ahubwo amaso tuyahanze icyo kibuno cyawe! Dore ifoto ya Yolo The Queen aryamye ku gitanda cyuzuyeho amadorari yaciye ibintu kuri Twitter

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC