in

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC nyuma yaho amasezerano ye arimo kugera ku musozo.

Ndizeye Samuel umaze iminsi ari mu mvune, yatangiye imyitozo yoroheje ariko ntabwo aragaruka mu kibuga nkuko abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports babyifuza.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko uyu myugariro w’ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya Police FC, amakuru ahari avuga ko ategereje ko iyi sezo irangira agahita yerekeza muri iyi kipe cyane ko ngo yamaze kuyisinyira.

Amakuru ahari avuga ko Ndizeye Samuel kuva kera yakundaga ikipe ya Police FC ariko akabura umuntu wamuganiriza kugirango ayerekezemo ariko kuri iyi nshuro bikaba byamaze kurangi.

Ntabwo ari Ndizeye Samuel Police FC yamaze kumvikana nawe gusa ahubwo biravugwa ko na Gitego Arthur usanzwe akinira Marine FC umwaka utaha azaba ari muri iyi kipe y’abapolice b’u Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Harabura imyaka ibarirwa ku ntoki ngo abantu batangire kubaho badapfa (INKURU)

Tom Close yavuze abahanzi yatinyaga mu gihe cyabo kuburyo atiri no guhanganira igihembo nabo