in

Gisagara; Umugeni yategereje umukunzi we ku kiliziya na magingo aya amaso yaheze mu kirere

Umukobwa wo  mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mukindo yategereje umusore bari gushyingiranwa,amaso ahera mu kirere kuko bwije ataje na magingo aya akaba agitegereje umukunzi we.

ubu bukwe bwari butegerejwe kuri uyu wa 03/08/2022 aho umusore yari gusaba akanakwa ndetse bakajya no gusezerana imbere y’imana kuzabana akaramata.

abatumirwa, abavumba, abashyitsi bari babukereye batyaje umuhogo baziko bagiye kumanuza akavumbi ijambo ryiza ry’uko uwo mukobwa wabo nawe agiye gukora umuryango gusa ariko bitunguranye ivumbi riramanuka ijambo ryoza imihogo rirbura dore ko uwo bari kurivugiraho yaburiwe irengero.

umwe mu baganiriye n’ikinymakuru umuseke dukesha iyi nkuru yagize Ati “Umusore yagiye ku wa Gatanu avuga ko agiye gushaka ibijyanye no kwitegura ubukwe ariko anagiye kwiga (asanzwe yiga muri Kaminuza) birangira atagurutse, ariko agenda yabwiye ababyeyi be ko bakomeza gutegura ibijyanye n’ubukwe, gusa mbere y’ubukwe nibwo byagaragaye ko umuhungu atari gufata telefone kugera ku munsi w’ubukwe ntiyaza.”

Uyu musore wigaga muri kaminuza yari afitanye umwana mukuru n’uyu mukobwa ndetse bikaba bikekwa ko ari iwabo w’umuhungu banze uwo mukazana. ibi kandi uretse kuba byatunguye abantu, n’ubuyobozi bwatunguwe cyane.

umukuru w’akagari ati  “Turacyamushakisha, icyatumye ataza mu bukwe ntitwakimenya kereka tumubonye akatwibwirira. Gusa amakuru atugeraho ni muzima ntacyabaye kidasanzwe.”

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatunguwe n’ubutumwa uwari umugore we yamwandikiye nyuma y’umwaka batandukanye

Manager wa Vava dore imbogo yarakaye cyane||avuze amagambo akomeye kuri Super Manager