in

Manager wa Vava dore imbogo yarakaye cyane||avuze amagambo akomeye kuri Super Manager

Kuri uyu wa kane nibwo hamenyekanye amakuru yuko Nyiransengiyumva Valentine uri gukomeza kubaka izina mu gihugu cy’u Rwanda nka Vava dore imbogo, yagarutse i Kigali nyuma y’iminsi mike yari yarafashe umwanzuro wo kwisubirira mu cyaro nyuma y’uko yari yashwanye na manager we Laila wari unamubereye nyirabuja.

Vava Dore imbogo agisesekara muri Kigali manager we Laila yamukoreye igikorwa cyo kumutungura, mu buryo bwo kongera kumwakira nk’uko byagaragaye ku bitangazamakuru bikorera ku muyoboro wa YouTube, ndetse we na Vava banabwirana amagambo yo kwiyunga bakanemeranya gusubukura ibikorwa bari batangiye dore ko Vava we yavugaga ko ahanini ibyabaye ari uko Atari asobanukiwe ahubwo agatwarwa n’amarangamutima y’ibyo bari bamwemereye.

Akimara kwakirwa, manager Laila ku kiganiro yakoranye na shene yo kuri Youtube, yari yarakaye cyane ariko ahanini abitewe n’amagambo yagiye avugwa mu minsi yashize, ariko nanone atibagiwe abantu bagiye bashaka kwiyitirira ibikorwa byakorewe Vava byo kumufasha, gusa Atari byo ahubwo bakabikora mu buryo bwo gushaka kumuriraho amafoto, ndetse no kwereka rubanda nyamwinshi ko bashaka kumufasha, yewe bakanagaragaza Laila nk’umuntu mubi.

Muri abo bantu harimo super manager, kuko mu minsi yashize hagaragaye amashusho ari kumwe na Vava ubwo Vava yari ahetse igikapu atashye, ariko nyuma y’aho Gakumba akaza kuvuga ko yahuye na Vava yabuze aho arara akajya kumucumbikira, mu gitondo bukeye akamuha amafranga yari yamwemereye nk’inkunga ndetse akanamuha itiki, byatumye abantu bafata Laila mu isura yo kuba yirukanye Vava, gusa ariko Vava akigera iwabo mu cyaro ayo makuru yayavuguruje avuga ko super manager abeshya, ndetse na Laila avuga ko urebye neza iyo video yafatiwe imbere y’urugo rwe ku bantu bahazi.

Laila yagize ati” bajya bavuga ngo umushonji arota arya, buriya rero hari ukuntu yabyifuzagamo ariko ntago byamuhiriye. Kuba yashaka kujyana Vava ngo amu manajinge, ntacyo byamumarira kuko nawe ubwe akeneye manager. super manager akeneye umujyanama, ndetse ari umuntu ureba kure, yanshaka nkamugira inama byaba ngombwa nkanamu manajinga nawe ubwe”.

Abajijwe niba yabasha ku manajinga super manager yasubije avuga ko nta kintu cyamunanira, ndetse ko super manager nta kintu afite cyananira Laila ku manajinga.

Yakomeje agira ati” ikintu mbona namufasha, namufasha gutondeka ibitekerezo bye, no kugira umurongo runaka akoreramo akareka gucabiranya”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gisagara; Umugeni yategereje umukunzi we ku kiliziya na magingo aya amaso yaheze mu kirere

Umva ko muhaza da! umugore ahangayikishijwe n’umugabo we uhorana ubushake bwo gutera akabariro