in

Gicumbi: Umugore w’imyaka 31 yishe umwana we w’amezi atanu amwica akoresheje uburyo bw’ashenguye imitima ya benshi 

Gicumbi: Umugore w’imyaka 31 yishe umwana we w’amezi atanu amwica akoresheje uburyo bw’ashenguye imitima ya benshi.

Umugore w’ imyaka 31 wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Ruvune Akagari ka Gashirira akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we akoresheje igiti n’umugozi wa mushipiri.

Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashirira, Mukarubayiza Dancille yavuze ko iby’ urupfu rw’uyu mwana yabimenye.

Yagize Ati “Byabaye ejo mu ma saa Sita, nanjye ni umuyobozi dukorana wabimbwiye. Nagiyeyo kubafata mu mugongo, bambwiye ko basanze mu nzu harimo igiti ndetse n’umwana yari afite utugozi twa mushipiri ku maguru.”

Uyu muyobozi yongeyeho ko umubyeyi bikekwa ko yaba yishe umwana we yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati “umugabo we yaratashye avuye guhinga asanga umwana aryamye yoroshe mu maso, amutwikuye asanga umwana ururimi rwasohotse, afite mushipiri ku maguru.”

Uyu mubyeyi bikekwa ko yishe umwana we inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi,  umurambo w’umwana wajyanywe ku bitaro bya Byumba.

Ivomo: IGIHE.con

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyago bikabije ku bagabo badaca inyuma abagore babo (UBUSHAKASHATSI)

Ese usigaye uteka ku nkwi, Ifoto ya Dj Ira yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga