in

FERWAFA na MINISPORTS zategeye akavagari k’amafaranga abakinnyi b’Amavubi babasaba kuzanyagira Benin

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ifatanyije na Minisiteri ya Siporo ‘MINISPORTS’ basabye Ikipe y’Igihugu Amavubi kuzatahana intsinzi imbere y’Ikipe y’Igihugu ya Benin maze bakazabona ibihembo bishimishije.

Ku wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023 Saa Cyenda z’amanywa Ikipe y’Igihugu Amavubi izacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa kane w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera mu gihugu cya Cote D’Ivoire.

Amakuru ari kuvugwa ni uko Ikipe y’Igihugu Amavubi niramuka yegukanye amanota atatu buri mukinnyi azahabwa miliyoni y’Amanyarwanda nk’agahimbazamusyi ko kubashimira.

Umukino ubanza wabereye i Cotonou ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, aho igitego cy’Amavubi cyatsinzwe na Mugisha Gilbert usanzwe ukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mu itsinda L ikipe y’Igihugu ya Senegal iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6, Mozambique ifite amanota ane aho zombi zimaze gukina imikino ibiri gusa, mu gihe Amavubi afite amanota abiri, Benin ni iya nyuma n’inota rimwe.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayonza; Umugabo w’imyaka 38 yatawe muri yombi akekwaho gusambaya umwana w’uruhinja

Yakuyemo akenda k’imbere! Umugore yabyinishije ikibuno cyambaye ubusa – VIDEWO