in ,

Dore urutonde RUDASUBIRWAHO rw’abakinnyi binjije amafaranga menshi kurusha abandi uyu mwaka

Nubwo mu mukino w’intoki (BASKETBALL),abakinnyi bahembwa amafaranga menshi bagasinya n’ama contrat y’amafaranga menshi cyane,nyamara nkuko ikinyamakuru Forbes kibitangaza,umukinnyi wa mbere winjije amafaranga menshi ni uwa ruhago.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bombi bari mu binjiza amafaranga menshi cyane

Cristiano Ronaldo ni we winjije amafaranga menshi mu bakinnyi b’imikino yose,ubariyemo imishahara n’andi mafaranga binjiza ku ruhande,aho yinjije miliyoni 93 z’amadolari.Lebron James ni we uza ku mwanya wa 2,aho yinjije miliyoni 86 z’amadolari mw’ikipe ya Cleveland Cavaliers,Lionel Messi we akaza ku mwanya wa 3 aho yinjije miliyoni 80 z’amadolari nubwo aherutse gusinya amasezerano mashya aho yahise ahabwa n’ikipe ya FC Barcelone miliyoni 50 z’amayero atarabariwemo muri uru rutonde.

Ku mwanya wa 4 haza Roger Federer watwaye ibikombe byinshi cyane uyu mwaka na miliyoni 64 z’amadolari yinjije,mu gihe undi mukinnyi wa ruhago wa hafi ari we Neymar aza ku mwanya wa 18 na Miliyoni 37 z’amadolari.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto y’ubwiyemezi ibabaza abantu benshi cyane

Kim Kardashian yashyize hanze amafoto agaragaza imiterere y’amabere ye maze abasore barabya indimi (yirebe hano)