in

Dore uburyo 6 bwo kubwira umugabo wawe ko umukunda utabivuze mu magambo 

Dore uburyo 6 bwo kubwira umugabo wawe ko umukunda utabivuze mu magambo.

Hari ibikorwa byinshi wakora bigatuma umugabo wawe abona ko umukunda byanyabyo atari ngombwa ngo ubimubwire mu magambo.

1.Jya umutega amatwi: muri make jya wemera kuganira nawe igihe cyose ubona abikeneye kandi umwereke ko ibyo avuga byose ubyitayeho.

2. Jya umugira inama: mu gihe muri kuganira ku kintu runaka ntugatuze ngo umwumve gusa ahubwo jya umwunganira nawe umubwire uko ubyumva, kandi ubimubwire mu ijwi rituje ritamukanga.

3. Jya wambara mu buryo akunda: igihe cyose mu giye gusohoka ningobwa ko wambara ubundi ukabaza umugabo wawe uko abibona, kuko hari igihe ushobora kwambara, mukagenda mu nzira afite ipfunnye ry’uko wambaye.

4. Jya umushimira: buri gihe ni ngombwa gushimira umugabo wawe kuko bituma imosiyo ze zizamuka, byaba byiza ukoresheje ijambo “Thank you mugabo mwiza”.

5. Jya ugerageza ku mutekera ibiryo akunda kandi biryoshye: igihe cyose uzarwanye ikintu cyatuma umugabo wawe ajya kurya muri resitora cyangwa mu rundi rugo.

6. Jya umwitaho bishoboka (kumuha care) : ujye umuha care zose uzi zishoboka ku mugabo.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwirinda biruta kwivuza! Bahavu Jeanette na Aliah Cool bivugwa ko batajya imbizi bahuriye mu ruhame buri wese arinzwe nk’igikomerezwa (AMAFOTO)

Imana isubiriza mu Kwiheba koko, Umugore yabyaye impanga kandi ashaje benshi bamubwiraga ko yacuze imbyaro