in

Dore ibyago bikomeye byibasira umuntu umaze igihe kirekire adatera akabariro.

Kubaho udakora imibonano ni ikintu kimwe, kuba warayikoraga ukaza kuyihagarika kubera impamvu zinyuranye na cyo ni ikindi. Hano ibyo tugiye kurebera hamwe ni ibyaba mu mubiri wawe uramutse umaze igihe kinini (kuva ku mezi 12 kuzamura) udakora imibonano, haba ku mugabo no ku mugore. Aha ni igihe udakora imibonano ndetse n’ibindi byenda kuba nka yo, nko ku bajya bikinisha.

Byagenda bite rero?

 Bigira ingaruka ku bwonko.

Nubwo wasanga wibwiraga ko kudakora imibonano biruhura ubwonko aho waba wibeshya ahubwo biri mu bituma ubwonko burushaho kuzaho igihu ku buryo kwibuka biba bigoranye, ibi bikaba byo bitangira kuva umaze ibyumweru 6 udakora imibonano

 Ubudahangarwa buragabanyuka.

Ni byo, gukora imibonano ni kimwe mu bituma ubudahangarwa buzamuka dore ko biri no mu bivura bikanarinda indwara zirimo ibicurane n’inkorora bya hato na hato. Iyo udakora imibonano imwe mu misemburo ntiyongera gukora uko bikwiye. Gusa aha ntihagutera ubwoba cyane kuko hari ibindi wakora ubudahangarwa bukiyongera.

Ibyago bya kanseri ya porositate.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gusohora byibuze inshuro 21 mu kwezi bikugabanyiriza ibyago byo kurwara kanseri ya porositate. Kumara rero igihe kinini nta mibonano birumvikana ko biba bikongerera ibyago byo kurwara ya kanseri.

Ubushake bugenda bugabanyuka.

Haba ku bagabo n’abagore uko ugenda umara igihe udakora imibonano niko bigenda bikuvamo kugera ubwo bishobora no kubaho ko wumva utakibishaka. Ibi bituma igihe usubukuye bikugora kurangiza, ku bagore naho ku bagabo bituma ugira ikibazo cyo kujya urangiza vuba cyane, kandi ubushake kongera kugaruka bikaba ingorabahizi.

 Stress iriyongera

Imibonano ni umwe mu miti n’urukingo bya stress n’ibindi bigendana na yo birimo umushiha, kwivumbura, depression, umunabi n’ibindi. Ibi ni uko iyo udakora imibonano imwe mu misemburo itera akanyamuneza ntikora niyo ikoze ntigera ku gipimo cyiza, bityo ukabaho ubuzima bumeze nk’ubuhoramo stress na depression.

Ibyago byo kudashyukwa biriyongera

Ku bagabo, uko ukora imibonano kenshi ni ko umubiri urushaho kubimenyera bikaba na kimwe mu birwanya uburemba. Igihe uhagaritse imibonano igihe kirekire, uba uri kwiyongerera ibyago byo kudashyukwa cyangwa kujya ushyukwa amazinga. Imvugo ngo gikoreshe cyangwa ukibure, ihita ihabwa agaciro.

Ububobere buragabanyuka.

Ku bagore iyo umaze igihe udakora imibonano, umusemburo wa estrogen ukorwa buhoro kandi uwo musemburo ni wo uzwiho gutuma ububobere bwiyongera. Iyo rero utagikora imibonano wa musemburo ukorwa buhoro, bityo ingaruka ikaba kutabobera uko bikwiye.

Bikuraho ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano.

Iyi yo ni impamvu nziza yo guhagarika imibonano. Gusa nubwo bikurinda kwandura, ku bagore bishobora kubongerera ibyago byo kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari cyane cyane ku bari bamenyerewe kunyazwa, dore ko bisukura iyo nzira cyane.

Imihango ishobora kujya ikubabaza

Ibi birareba abagore birumvikana. Kumara igihe udakora imibonano biri muri bimwe bishobora kutuma igihe ugiye mu mihango uribwa cyane, ikaza iremereye ikaba yanamara iminsi myinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Lukaku nyuma y’uko kwitwara neza byanze agiye kwerekeza ahandi.

Umukinnyi nyuma yo kwitsinda igitego yatuye umujinya umusifuzi.