in

Lukaku nyuma y’uko kwitwara neza byanze agiye kwerekeza ahandi.

Ikipe ya Chelsea yo mu bwongereza ikaba yifuza kongera gutiza rutahizamu wayo Romero Lukaku, ku nguzanyo mu ikipe ya Inter Milan.

Nyuma y’uko mu mpeshyi ishije yaje muri Chelsea kuri Miliyoni 97.5 z’amapawundi ntiyitware neza, ubungubu yifuza gusubira mu ikipe ye ya Inter Milan.

Ikipe ya Inter Milan ikaba nayo ishaka kugura uyu mukinnyi, gusa ikibazo kikaba gusigaye ku kwemeranya amafaranga asabwa kugirango ibe yatizwa Lukaku.

Bitewe n’ubukungu butifashe neza muri Inter Milan Lukaku akaba yemeye no kugabanya umushahara gusa agasaba gusohoka muri Chelsea, ibi kandi biterwa nuko Inter Milan idafite ubushibozi bwo kumusinyisha amasezerano ndetse no kumugura.

Ibi bikaba ari bimwe mu bisubizo byavuye mu nama yahuje umukire w’iyi kipe Toddy Boehly ndetse na Thomas Tuchel.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere mu mateka Rayon Sports itwaye abakinnyi bakomeye APR FC

Dore ibyago bikomeye byibasira umuntu umaze igihe kirekire adatera akabariro.