in

Umukinnyi nyuma yo kwitsinda igitego yatuye umujinya umusifuzi.

Myugariro w’ikipe y’igihugu ya Armenia, Arman Hovhannisyan ubwo ikipe ye yari iri gukina na Scotland yafashe icupa ry’amazi aritumbagiza mu birere aritera umusifuzi w’igitambaro.

Uburakari ndetse n’agahinda ko kuba bamaze gitsindwa ibitego bitatu ku busa byatumye myugariro wari umaze no kwitsinda igitego umujinya ahita awutura Linesmen.

Nyuma yuko umusifuzi mukuru Sebastian Gishamer yemeze ko ari igitego, niho yahereye atera icupa umusifuzi mugenzi we, nyuma yo gukorwa n’isoni.

Gusa yaje kugira amahirwe abasifuzi ntibabibona ngo bamuhe ikarita nubwo bwose VAR yari ihari ngo harebwe amakosa nkayangaya.

Uyu mukino wari wakiriwe na Armenia ukaba warangiye ari ibitego bitatu bya Scotland ku busa bwa Armenia.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyago bikomeye byibasira umuntu umaze igihe kirekire adatera akabariro.

Dore abakinnyi 10 b’ibyamamare bitiriwe amastade .