in

Dore ibizakwereka ko uwo wihebeye ari indyarya ikomeye cyane.

Nubwo rimwe na rimwe gutahura umuntu ukuryarya kuri bamwe bigorana dore ko hari indyarya zizi kubihisha ku buryo umwibeshyaho ko ari inshuti nyayo nyamara we atagukunda ahubwo ari indyarya, hano twagukusanyirije bimwe mu byo waheraho ukamenya ko uwiyita inshuti yawe burya atagukunda ahubwo ari indyarya.

1. Akuvugisha iyo agukeneye gusa.

Yoo disi maze igihe ntakuvugisha ariko nyihanganira, ahubwo se ko wowe ugifite akazi wangurije aho ibihumbi 10”

Yego ntuzabure kuyamuguriza nuba koko uyafite ariko ntuzabikore ngo ni uko ari inshuti yawe. Uwo si inshuti ahubwo akubonamo uwo kumufasha no kumutabara aho rukomeye. Nibyo koko uzamufasha, anagushimire bimwe bya bashimira mu iriro, ariko sinkubeshye bizarangirira aho rwose.

2. Aguca intege

Uzamwereka inshuti yawe akubwire ko abona mutazashobokana, numwereka umwenda washimye kugura akwereke ko uwo utari mwiza nyamara kandi nyuma uzasange ari we wawiguriye. Si ibyo gusa ahubwo uzasanga mu byo ukora byose nta na kimwe cyawe aha agaciro. Uwo ntimukundana rwose.

3. Akugisha inama ariko ntazubahirize.

Nta nakimwe azakora atabanje kukubwira no kugusaba inama n’ibitekerezo ariko umwanya wawe uzakoresha umusobanurira uzapfa ubusa kuko ntazigera na rimwe ashyira mu bikorwa inama wamuhaye niyo yaba yatandukanye nawe zose yazishimye.Muri make aba agufata nk’igikinisho cye, agakinisha ibyiyumviro byawe

4. Iyo umweretse ikosa arivumbura.

Umuntu mukundana bya nyabyo iyo umweretse ikosa rye abyumva vuba, akanagusaba inama z’ukuntu yakikosora. Indyarya iyo uyeretse ikosa ihita ishaka ingingo zo kwirengera ndetse akanagerekaho kwivumbura no kukwereka yuko nta kosa afite cyangwa utamukunda…

5. Iyo umushaka ntumubona.

Mu gihe akwirukira mu gihe agukeneye wowe iyo umukeneye byaba inkunga, ubufasha cyangwa inama, nta mwanya akubonera. Aguha impamvu nyinshi zituma ataboneka, akagusaba kumwihanganira ariko mu kuri si umwanya aba yabuze ahubwo ni uko aba nyine nta mwanya wawe yabona.

6. Kubana na we bisaba kwigengesera.

Mbese ni nko kugenda hejuru y’amagi, ukirinda gukanga rutenderi. Amagambo umubwira bigusaba kubanza kuyitondera, kuko hari iryo umubwira agahita abyimba mukabyarana abo. Ikindi aba ashaka ko wumva ibye, wemera ibye, uko byaba kose.

7. Aba ashaka kugukuramo amakuru iteka.

Hari n’igihe akwikundishaho kuko hari uwamugutumyeho, cyangwa hari ikintu runaka agucyekaho ashaka kumenya neza. Uzabibwirwa n’uko akunda kukubaza utubazo bwite, kandi wamuha amakuru kuri we atuzuye akongera kukubaza ariko ibibazo usanga n’ubundi ntaho bihuriye n’umubano wanyu. Uwo mwatandukanye, icyo mwapfuye, aho utuye, amafaranga uhishyura, …mbese ukagira ngo ari kukuneka.

8.Ntakurwanirira.

Yasanga bakuvuga, ntazavuguruza ibyo bavuga. Yabona uri mu ngorane azigira nk’aho atari ahari atanakuzi akureke wirwanirire, azagaruke birangiye.

9.Akuzi igice.

Iyi mvugo ngo unzi igice ifite ishingiro. Inshuti nyayo ikumenya wese, ntakumenya igice ngo umuntu abe yamubaza aho utuye cyangwa aho ukorera usange atabizi. We icyo aba areba ni ibiri mu nyungu ze gusa, ibindi ntumugore.

10. Arivuga.

Iyo bigeze aho muganira, usanga umwanya munini awumara yivuga. Arirata akitaka, aba akubwira ibyo yakoze, ibyo yagezeho, mbese usanga aho kuganira byabaye nko gutega amatwi radio ni yo ivuga utayisubiza ahubwo ukumva gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi Marcus Rashford yahishuye ibitangaza agiye gukora mu gihugu cye.

Ese ikipe ya Chelsea yaba igiye kwibikaho Cristiano Ronaldo?