Mu gihe umunsi mukuru wa Noheli ugiye kuzizihizwa mu buryo budasanzwe, aho buri wese asabwa kuzaba ari mu rugo mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus . Wowe n’umuryango wawe izabaryohera kurushaho ni mukora ibi bintu:
1.Gufatira hamwe amafunguro
Burya gusangirira hamwe amafunguro yaba aya saa sita cyangwa ni joro biba byiza bikarushaho iyo musangiriye hamwe ku munsi mukuru wa Noheli muwizihiza.
2.Mwiyibutse uko mwizihije Noheli mu myaka yatambutse bityo bitume mwibuka ibihe byiza mwagiranye nk’umuryango ku munsi wa Noheli uko imyaka yagiye ihita, bizabongerera ibyishimo ari nako muri gukora urundi rwibutso.
3.Guhana Impano
Hagati yanyu nk’umuryango mushobora guhana impano zitandukanye. Buri umwe akagenera impano mugenzi we. Si ngombwa ko washaka impano ihenze ahubwo washaka ihwanye n’ubushobozi bwawe.
4.Gufata ifoto y’umunsi
Mwibuke kwifotoza ifoto muri kumwe mwese nk’umuryango bityo muzaba mubitse urwibutso rw’uwo munsi udasanzwe uba rimwe mu mwaka.
5.Guteguro imitako ya Noheli
Ibi biba byiza iyo umuryango uteguye imitako ya Noheli mu nzu, mushobora gukoresha amatara yabugenewe n’igiti cya Noheli ndetse n’indi mitako yagenewe Noheli. Ibi bibafasha kwizihiriza Noheli ahantu hasobanutse.
6.Murebane Filime ya Noheli hamwe
Kuba mwarebana filime ya Noheli hamwe nk’umuryango bizabongerera ibyishimo, ishobora kuba imwe cyangwa irengeje imwe byaterwa n’amahitamo yanyu.
7.Gusenga
N’ubwo turi mu bihe byo kwirinda Covid-19 tutemerewe kujya mu nsengero zirimo abantu benshi no guteranira mu rugo muri benshi bikaba bitemewe, gusa ibyo ntibyabuza wowe n’umuryango wawe gusengera mu rugo ku munsi wa Noheli dore ko uyu munsi wizihizwa n’abemera Imana bityo gusenga n’iby’ingenzi.