Abahanga bavuga ko umuntu aba adakwiye gutandukira umuco w’abandi cyangwa se niyo yatandukira najye kure ahubwo akagerageza kwiga imico myiza ku bandi akabarekera ibiba byabo.
Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukobwa-umugore yambaye nabi:
1.Abashoferi bakuvugiriza amahoni
Iki kigendana n’ikimenyetso cya mbere. Niba buri modoka unyuzeho, umushoferi w’umugabo-umusore akuvugiriza amahoni , bigaragaza ko batangariye imyambarire yawe, bigaragaza ko wakabije kwambara imyenda itaguhesha icyubahiro mu bandi.
2.Aho unyuze hose , abagabo barakurangarira
Niba iyo usohotse aho utuye, aho unyuze hose abagabo n’abasore bakurangarira, bamwe bakagusifura bakurembuza, hakaba n’ abakakuvugiraho amagambo atamenshe, ni ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko wakabije kwambara nabi.
Si abagabo gusa bakwibazaho ahubwo na bagenzi bawe b’igitsinagore batangarira imyambarire yawe. Niba na bagenzi bawe b’abagore-abakobwa unyuzeho bose bahindukira batangariye imyambarire yawe, byaba byiza usubiye mu rugo ugahindura.
3.Umukoresha wawe yagusabye guhindura imyambarire
Mu kazi ukora ntamuntu bajya bategeka kwambara imyambaro runaka . Niba bigeze aho umukoresha wawe agutegeka guhindura imyambarire yawe, ni uko ukabya kwambara nabi. Aba abona urangaza abo mukorana, abakiriya cyangwa ababagana. Kubera kwanga ko akazi kagenda nabi, umukoresha wawe yakwibwiriye ubwe ko imyambaro yawe atari iyo kuzana mu kazi.
4.Ababyeyi bawe-abakurera nabo ntibashimishwa n’imyambarire yawe
Niba buri gihe ababyeyi bawe cyangwa abakurera bakwihanangiriza ku myambarire yawe, ni uko ukabije kwambara imyenda itaguhesha agaciro. Imyambaro yawe uretse no kugutesha ikuzo mu bandi, baba babona ko usebya umuryango uturukamo-ukurera. Ugaragaza ko nta burere bukwiye wahawe.
Niba utiyubashye , girira umuryango wawe. Hindura imyambarire ureke gusebya ababyeyi bawe n’abavandimwe bawe.
5.Iyo hari aho winjiye buri wese aba guhanze ijisho
Buri mugore-mukobwa anyurwa no kubona buri musore –umugabo amuhanze ijisho iyo atambuka. Ariko iyo bigeze aho winjiye hose, buri muntu akwitegereza cyane, bigutera isoni iyo ukizigira. Uba wibaza niba wambaye ubusa kuburyo abantu bose bakwibazaho. Niba ariko bikugendekera, ntiwibaze byinshi, imyambaro wambaye ikugaragaza nkaho wambaye ubusa.
6.Idini –itorero usengeramo ntako batakugize
Mu idini usengeramo bahora bakugira inama yo guhindura imyambarire yawe. Ni byiza ko wizera Imana kandi uhora witabira amasengesho. Ariko urusengero ni inzu y’Imana. Nk’ikiremwa cyayo ugomba kujya kuyambaza wambaye imyambaro ikwiye.
Kujya mu nzu y’Imana wambaye imyambaro idakwiriye umwali-umugore w’i Rwanda, bituma abakureba bakurangarira, bajujura bigatuma batanakurikira ikibwirizwa-amasengesho. Uretse n’uko uzabibazwa na Nyagasani, urumva ko uba ugushije benshi kubera kwikundira kwambara impenure n’imyambaro igaragaza ubwambure bwawe.
7.Umugabo wawe yarumiwe
Uri umugore wubatse ariko kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwawe wumva aribyo wishimiye. Umugabo wawe ntako atagize ariko waramunaniye, umubwira ko ubona ntacyo imyambarire yawe itwaye. Iragitwaye. N’ubwo yabuze uko agira ariko burya biramubabaza.
Umwanzuro
Ntawe duciriye urubanza ngo yambara imyambaro idakwiriye. Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakugaragariza ubwawe ko wakabije kwambara nabi n’ubwo wowe atariko ubibona.