in

Umuhanzikazi Beyoncé agiye gushora akayabo k’amadorali afasha ababuze ubukode bw’amazu.

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Amerika, Beyoncé agiye gutangira kwishyurira ubukode bw’inzu abantu 100 bahuye nibibazo byo kubura ubushobozi bwo gukodesha inzu aho buri munyamahirwe azajya ahabwa akayabo k’amadorali 5000 .

CNN yatangaje ko abantu bazatangira gusaba iyo nkunga guhera ku ya 7 Mutarama 2021.Iyi nkunga ngo izoherezwa ku bantu 100 batoranijwe mu mpera za Mutarama.Abazahabwa iyi nkunga ngo ni abagizweho ingaruka n’icyorezo cya koronavirusi ku buryo batagishoboye kwikodeshereza inzu.

Mu makuru yatangajwe agira ati: “Beyoncé akomeje kugira umutima mwiza wo gushyigikira no gufasha aho bikenewe cyane. Icyiciro cya kabiri cy’ikigega cya BeyGOOD kizafasha ubu abahuye n’ikibazo cyo gukodesha amazu.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore zimwe mu ngingo zikomeye abakobwa bakunda kubeshya cyane iyo bazibajijweho.

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukobwa/umugore yambaye nabi