in

Dore amakosa akomeye ukwiye kwirinda gukora mu gihe utetse kuri gaz kuko yashyira ubuzima bwawe mu kaga.

Uko iminsi ishira niko ubuzima bw’abatuye isi bugenda buhinduka umunsi ku wundi. Ikoranabuhanga rinyuranye rigenda ryoroshya ubuzima ariko cyane cyane abatuye Afurika benshi iyo ubabwiye ibyerekeranye no guteka bahita bibuka imvune bahuraga nazo mu gushaka ibicanwa (inkwi) cyane cyane mu myaka yashize.

Gusa nubwo byoroshye kandi byihuta guteka kuri gaz, burya burikintu cyose cyiza kizana n’ingaruka mbi ndetse zishobora kwangiza ubuzima.

Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe bimwe mubyo dukwiye kwirinda mu gihe dutetse kuri gaz.

1.Sibyiza gufungura gaz umwanya munini cyane.

Uba uri kwishyira mu byago cyane kumara umwanya munini cyane gaz ifunguye. Cyane cyane abantu batagira icyo bitaho aho umuntu ashobora kumara guteka gaz ntayifunge neza. Kabone niyo byaba ibyakanya gato, igihe cyose uteruye inkono ku mashyiga ya gaz ujye uhita uyifunga ako kanya, nunasohoka ugiye hafi aho ntugasige gaz iri kwaka witwaje ko utari butinde. Wakwemera ukarasa umwambi w’ikibiriti ugafatisha bushya aho kwishyira mubyago byahitana ubuzima bwawe.

2.Ntukwiye kwitaba telephone

Iri nikosa benshi bakora ariko batazi ko baba bari kwikururira cyica kurusha icyorezo. Mu gihe wafunguye gaz yawe utetse cyangwa ugiye guteka, ntukwiye na rimwe kwitaba telefone ukiri hafi aho ya gaz. Niba ubona ari ngombwa kwitaba ukwiye kujya kure cyane kuko telefone ubwayo ishobora kugira uruhare mu iturika rya gaz.

3.Ntugasige amavuta kuziko ngo usohoke ugende

Kuriki gihe usanga abantu benshi barya ibiryo byiganjemo amavuta, rero nuba ugiye guteka ibituma ubanza gukaranga amavuta, ntuzibeshye na rimwe ngo uyasigeho ugende udasoje guteka. Ibi nukubera ko gaz iteka vuba cyane, mu gihe wasohoka amasegonda macye amavuta agashya kurugero rwo hejuru ngira ngo urabizi amavuta nayo ubwayo ahita yaka. Ibi rero nibyago bikomeye kuko ya mavuta yatse ashobora guhita afatisha umuriro kuri rya cupa rya gaz, maze rigahita riturika. Niyo mpamvu rero nukenera gusohoka ujye ubanza uzimye gaz ubikomeze ugarutse.

4.Ntukwiye kureba filime utetse kuri gaz

Twese turabizi ko filime zirarangaza cyane, mu gihe rero utetse kuri gaz, ntugahirahire ureba filime cyangwa ngo wigire kuganira n’abantu (chatting) kuri phone. Ushobora kurangara gato kandi gaz ntijya irekera aho kwaka kereka ishizemo, aha rero niba utetse jya wihangana filime na whatsapp ubijyeho nyuma usoje. Bitabaye ibyo wazaririmba urwo ubonye.

5.Ntugakoreshe ibintu birimo alukolo hafi ya gaz

Mvuze alukolo (alcohol) ushobora guhita wumva inzoga, nyamara siko bimeze. Nubwo inzoga nayo ibamo alukolo ariko hari n’ibindi bikoresho twifashisha buri munsi birimo alukolo, aha twavuga nk’imiti yica udukoko, ibi bikoresho ntuzigere ubikoresha mu gihe utetse kuri gaz kuko bishobora gutangiza umuriro, icupa rya gaz rikaba ryaturika.

6.Ntukwiye kunywa itabi utetse kuri gaz.

Ibi byo n’ibintu byumvikana, niba itabi ubwaryo riba ritwaye umuriro ntukwiye kuryegereza gaz, ibi ni ukubera ko igihe cyose ushobora kurinywa igishirira kikaba cyamanuka kikagwa ku icupa rya gaz ikaba yafatwa.

7.Ntugacuguse gaz ngo wumve aho igeze?

Iri nikosa benshi bakora ariko batazi ko bari kwishyira mu byago, usanga umuntu iyo ashaka kumenya aho gaz ye igeze afata icupa ryayo akazunguza ngo yumve ko ivuga, nyamara ibi nibyago bikomeye tuba twishyiramo kuko muricyo gihe cyo kuzunguza rya cupa rishobora guturika rikaguhitana.

Nushaka kumenya neza aho gaz yawe igeze utiriwe uzunguza biroroshye, ufata amazi ugasuka ku icupa inyuma, ahantu hatari gaz hahita humuka vuba, bivuze neza ko ikindi gice kikirimo gaz amazi atinda kuhashira, rero uhita ubibona utiriwe wigora.

Yaba ibi tuvuze ndetse nibyo tutavuze ukwiye kubikora ukitwararika kuburyo bushoboka kuko gaz nubwo yoroheje ubuzima ariko irica nabi kandi mukanya gato cyane, kuko iturika nk’igisasu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amabanga 5 yagufasha kugira amaso y’umweru waka

Indirimbo ya Vava bayikozemo indi kandi yaratanze gasopo (videwo)