in

Iyumvire uko Shakira yashyize Gerard Piqué mu byago

Shakira nyuma yuko ashyize hanze amashusho y’indirimbo Chantaje yafatanyije na Maluma ubu biravugwa ko aya mashusho ashobora kubangamira urugo rwe adasize inyungu z’umugabo we udakunda uburiganya.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyandikira muri Espagne ,diariogol.com, arahamya ko abafana ba Rihanna bakimara gukubita amaso iyi video ya Shakira bahise batera hejuru uyu mugore ukomoka muri Colombia bamushinja gushishura amashusho y’indirimbo ya Rihanna yafatanyijemo na Drake,bakayita “What’s my name”

Agace Shakira ashinjwa gushishura uko kakabaye ni akamugaragaza yinjiye muri Supermarket afite akagurube kaziritse umugozi,akarebwa ijisho ry’urukundo n’umusore uba uri muri iri soko,aka gace kandi koko gasa neza n’ukari muri  What’s My name ya Rihanna na Drake

Impungenge za Gerard Piqué 

Nyuma yuko abafana ba Rihanna bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ko Shakira yagaragaje ubunyamwuga bucye ndetse agakora ikosa rikomeye ryo gushishura ntakintu na gito ahinduye ,ngo byateye impungenge Gerard Piqué  ukunda kuvugisha ukuri kandi  akanga  uburiganya.

diariogol ikomeza ivuga ko Gerard ushyigikira umugore we mu kazi ke buri munsi ngo afite impungege ko umunsi umwe ashobora kuzavugirizwa induru n’abakunzi ba Rihanna  igihe yazaba ari mu kibuga cyo kimwe n’uko bishobora kuzaba ku mugore we mu gihe yazaba ari mu gitaramo ,Diariogol iti” Nuko bitamushobokeye ntabwo yari kwemerera umugore we ayishyira hanze kuko ubu agendana impungenge

Nubwo bivugwa gutya ariko ubufatanye bwa Rihanna na Shakira bamwe bacyeka ko aribwo bwaba bwaranateye Shakira gukora ibi  kuko basanzwe ari n’inshuti cyane ,dore ko banakoranye indirimbo mu mwaka wa 2014 bise “Can’t Remember to Forget You” ubu imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 750.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko Diamond yabyinishijwe n’umukobwa ubyina mu kabari icyuya kikamurenga

Dore amagambo Cristiano Ronaldo yabwiye Lionel Messi mu mukino wa Clasico agerageza kumurangaza ngo amutware umupira