in

Dore abakinnyi 10 barimo guhembwa agatubutse muri uyu mwaka wa 2019

0

Lionel Andrés Messi Cuccittini w’imyaka 31 y’amavuko, ukinira ikipe ya Fc Barcelone yo muri Espagne, ayoboye urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bahembwa agatubutse kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2019.

Ni urutonde rwashyizwe hanze n’ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa, Messi akaba ariwe uyoboye urutonde aho ahembwa akayabo ya Miliyoni 8.3 z’amayero, mu manyarwanda ni miliyari zisaga umunani.

Aba nibo bayoboye urwo rutonde

Abandi bakinnyi bagwa mu ntege Lionel Messi, ni Cristiano Ronaldo uhembwa miliyoni 4.7 z’amayero, akaba akinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, Antoine Griezmann ukinira Atletico Madrid yo muri Espagne, Neymar Jr ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa,…

Aya mafaranga aba bakinnyi binjiza ku mwaka arimo imisoro, ariko ntabwo aba arimo ayo bashobora guhabwa n’ikipe nk’agahimbazamusyi, ayo bakura mu kwamamaza n’ibindi.

Dore uko abo bakinnyi bakurikirana:

1. Lionel Messi: €8.3m

Image result for lionel messi

2. Cristiano Ronaldo: €4.7m

Image result for cristiano ronaldo

3. Antoine Griezmann: €3.3m

Image result for antoine griezmann

4. Neymar Jr: €3.06m

Image result for neymar jr

5. Luis Suarez: €2.9m

Related image

6. Gareth Bale: €2.5m

Related image

7. Philippe Coutinho: €2.3m

Image result for philippe coutinho

8. Alexis Sanchez: €2.28m

Related image

9. Kylian Mbappe: €1.73m

Image result for kylian mbappe

10. Mesut Ozil: €1.6m

Image result for mesut ozil

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo mu bicu | dore ibyo abastar bo mu Rwanda babwiye abakunzi babo kuri Saint Valentin

“Ndashimira Bob pro na Madebeats kuba baratumye impano yanjye ikura” – Umuhanzi Kane