in

Cristiano yatangaje imyaka asigaje gukina umupira w’amaguru

Nafatanyije na Benjamin Cyubahiro 


Cristiano Ronaldo yatangaje ko afite ikizere ko azakina indi imyaka ine cyangwa itanu ni ubwo uyu rutahizamu azuzuza imyaka 37 ukwezi gutaha.

Uyu rutahizamu wa Manchester United waraye uhawe igihembo kihariye mu birori bya FIFA byabereye i Zurich kuri uyu wa Mbere. Cristiano Ronaldo yahawe igihembo nk’umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu makipe y’ibihugu, aho ako gahigo yakagezeho muri Nzeri, 2021 ubwo yacaga ku munya-Iran Daei.

Ronaldo ubu amaze gutsindira igihugu cye cya Portugal ibitego 115.

Ubwo yabazwaga na Jermaine Jenas ku bijyane no gukunda ruhago cyane, naho bizamugeza, Ronaldo yasubije ko agifitiye ruhago urukundo nkurwo yarafite akiri muto.

“Ndacyafitiye urukundo rwa ruhago, bitari ugutsinda ibitego gusa ahubwo kwishimisha ubwanjye kubera ko nakinnye umupira w’amaguru kuva mfite imyaka itanu, itandatu,” Cristiano asubiza Jermain Jenas.

“Iyo ngiye mu kibuga cyangwa mu myitozo ndacyaryoherwa kandi ishyaka riracyahari ni ubwo ndi hafi kuzuza imyaka 37 vuba aha, ndakiyumva neza.

“Nkomeza gukora cyane, kuva ku myaka 18 kandi ndacyakomeje. Nkunda uyu mukino kandi ndacyashaka gukomeza.

“Abantu bajya bambaza ngo ndacyafite imyaka ingana gute nkikina, ndizera ko nzakina indi myaka ine cyangwa itanu.

“Byose ni imyumvire kuberako witaye ku mubiri wawe neza, igihe ukeneye umubiri wawe urawubona rero ibyo nibyo nkora.”

Ronaldo amaze gutsindira Manchester United ibitego 14 mu mikino 22 amaze kuyikinira muri uyu mwaka, gusa aherutse gutangaza ko atishimira uko ikipe ye iri kwitwara.

Manchester United ubu iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza, aho irushwa amanota atanu na West Ham iri ku mwanya kane, kandi ikaba irushwa amanota 24 na Manchester City iri ku mwanya wa mbere, gusa Manchester United ifite imikino ibiri y’ibirarane.

Ubwo yaganiraga na Sky Sport mu cyumweru gishize, Cristiano Ronaldo yaravuze ati: “Ntago nemera ko imyumvire yacu yajya hasi bitari kuba mu makipe atatu yambere mu bwongereza.

“Ntekerezako kubaka ibintu byiza rimwe na rimwe bisaba ko hari ibyo usenya, birashoboka ko umwaka mushya, ubuzima bushya [twagera kuri byinshi], kandi nizerako twagera aho abafana batwifuza kandi barabikwiye.”

“Dufite ubushobozi bwo kubihindura ubu. Ndabizi gusa singiye kubitangariza aha kuberako ntabwo byaba ari byiza kuruhande rwanjye.

“Icyo navuga ni ko twakora neza kurushaho twese hamwe Manchester United ikwiye ibyagaciro tugomba kubihindura rero.

“Ntabwo nshaka kuba hano turi ku mwanya wa gatandatu cyangwa wa karindwi. Ndi hano kugerageza gutsinda no guhangana.

“Ntekerezako duhangana gusa, ntabwo turagera ku rwego rwacu rwiza. Gusa dufite urugendo rurerure rwo kugira ibyo dukosora kandi nizerako niduhindura imyumvire yacu twagira ibyo tugeraho.”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Cyuzuzo ukorera Kiss Fm yishimiye imyaka 2 ishize akundana na fiancé we (Amafoto)

Imana ikunda abagabo koko! Amataye ya Alliah Cool yatumye abasore barabya indimi kuri instagram