in

Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka ku mbugankoranyambaga.

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo akomeje gukora amateka ku mbuga nkoranyambaga aho yujuje igice cya Miliyari y’abamukurikira ku mbuga ze zitandukanye. Kugeza ubu amafaranga Cristiano asarura ku mbuga nkoranyambaga ze, aruta umushahara ahembwa muri Juventus akinira.

Ku rubuga rwa Instagram, Ronaldo afite abantu Miliyoni 261 bamukurikira, bimugira umwe mu bakurikirwa cyane ku Isi, Kuri Facebook afite miliyoni 125 zamukunze ndetse na miliyoni 147 z’abamukurikira, mu gihe kuri Twitter akurikirwa na Miliyoni 91.

Kuri konte ye ya YouTube yari yarasinziriye idakora mu myaka 4 ishize, ubu ifite abarenga miliyoni bayisura.

Umukunzi we Georgina Rodriguez, nawe abamukurikira bari kwiyongera cyane uko bwije n’uko bukeye, kuko ubu agejeje Miliyoni 24 z’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byinjiriza Ronaldo agatubutse, kuko amafaranga asarura mu bafatanyabikorwa yamamariza ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse nawe ubwe, aruta cyane umushahara ahembwa buri kwezi muri Juventus.

Ubuyobozi bwa Juventus bukaba bwaratangiye ibiganiro na Jorge Mendes ushinzwe gushakira amakipe Ronaldo, kuri gahunda yo kongera amasezerano, aho bateganya kumwongerera andi mezi 12, ku masezerano yari asanzwe afite azarangira mu 2022.

Iyi kipe y’ubukombe mu Butaliyani yifuzaga kwishyura Ronaldo umushahara uhanitse, gusa bishobora kutazashoboka mu masezerano mashya bazasinya, kubera icyorezo cya COVID-19.

Juventus yishyura Cristiano Miliyoni 31 z’ama-Euro nk’umushahara wa buri mwaka.

Kugeza magingo aya, Cristiano agaragaza ko yishimiye cyane ubuzima abayemo mu Butaliyani, haba mu buryo bw’umusaruro ndetse no kuryoshya ubuzima nk’uko aba abyifuza, ndetse abari hafi ye batangaza ko yifuza kuguma muri iyi kipe.

Mu myaka hafi itatu Cristiano amaze muri Juventus, umuyobozi mukuru w’iyi kipe, Andrea Agnelli, yatangaje ko kubyo iyi kipe yinjizaga hiyongereyeho 15%.

Bamwe mu basesenguzi ba ruhago ku Isi, batangaza ko uburyo bwiza kuri Juventus bwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, ari ukugumana Cristiano umuterakunga ukomeye ku Isi.

Agnelli na Ronaldo bamaze igihe kirekire ari inshuti magara, ndetse icyifuzo cy’uyu mukinnyi, ni ugukomeza gukinira Juventus mbere yuko yerekeza i Lisbon aho ateganya gusoreza umwuga we wo gukina ruhago.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yanizwe n’ibiryo kubera inkumi y’ikizungerezi, nyamara agiye kwambika impeta umukunzi we.

Umusore w’Umunyarwanda wari warigize umukobwa yavuze ukuri anasaba imbabazi.