in

Umusore yanizwe n’ibiryo kubera inkumi y’ikizungerezi, nyamara agiye kwambika impeta umukunzi we.

Amafoto y’umusore yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye ko ari umunyantege nke mu guhitamo uwo bazabana. Yagiye mu nzu icururizwamo ibiryo (Resitora) ngo abe ariho atungurira umukunzi we yihebeye bwa mbere, yitwaza ifoto yanditsemo amagambo amusaba ko bazabana agira ati “Merry me” bishatse kuvuga ati “Mbera umugore”.


Umukobwa ntiyazuyaje, yaje kwemera iby’umusore amubwira, barangije bariyakira bisanzwe baka ifunguro, baricara bararya baganira nk’abakunzi. Nyuma y’akanya gato hinjiye undi mukobwa w’ikizungerezi wambaye imyenda imwegere kandi migufi, maze abatambuka imbere aho bari gufatira ifunguro.

Umusore utatangajwe amazina, agikubita amaso uyu mukobwa w’ikizungerezi ibiryo yari amaze gutamira kubimira byabaye ingorabahizi, yitegereza uyu mukobwa wari ubatambutse imbere amera nk’utaye ubwenge biratinda. Ibinyamakuru bitandukanye, byavuze ko byerekanye ko uyu musore yabaye nk’uwicujije ku cyemezo yafashe cyo kubana n’uyu mukobwa wa mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Card B yashishikarije abakobwa kuzaha abasore impano y’ibyatsi kuri Saint Valentin.

Cristiano Ronaldo yongeye kwandika amateka ku mbugankoranyambaga.