in

Cristiano Ronaldo yongeye kugira utundi duhigo tubiri

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo igitego yaraye atsinze cyatumye aba umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego 15 mu myaka 15 yikurikiranya y’imikino yikurikiranya.

Kubera ubuzima bwo gukora cyane, ndetse no guhirwa mu mupira w’amaguru, twavuga ko Ronaldo ubu ari mu myaka yo gushyiraho uduhigo dore ko kuri uyu mugoroba mu mukino wa shampiyona Juventus yatsinzemo ikipe ya Sassuolo ibitego 3-1, igitego Cristiano Ronaldo yatsinze cyatumye ashyiraho akandi gahigo k’umukinnyi wa mbere ku isi utsinze ibitego 15 cyangwa se akabirenza mu myaka 15 y’imikino.

Ibi byatangiye mu mwaka w’imikino 2006-2007 ubwo Ronaldo yakiniraga ikipe ya Manchester united akayitsindira ibitego 17 mu mikino 34 kuva ubwo ntaratsinda ibitego biri munsi ya 15.

Ronaldo ubwo urugendo rwe rw’imyaka 15 rwatangiraga agikina muri Manchester United

Umwaka mwiza Ronaldo yagize ni umwaka w’imikino 2014-15 ubwo yatsindaga ibitego 48 mu mikino 35 yashampiyona ya Espogne. Messi n’ubundi basanzwe bahanganye mu duhigo, aka gahigo yarakagerageje ariko akagozi gacika ku mwaka wa cumi na kabiri.

Akandi gahigo Ronaldo yashyizeho nyuma yo gutsinda igitego cya 3 ubwo Juventus yatsindaga Sassuolo ibitego 3-1,ni uko uyu rutahizamu yahise anganya ibitego n’umukinnyi wa mbere ku isi mu bafite ibitego byinshi kandi bizwi.

Cristiano Ronaldo ubu afite ibitego 759 mu ikipe y’igihugu ndetse no mu makipe yagiye anyuramo

Josef Bican ni we wari ufite agahigo k’ibitego byinshi ku isi, mu bakinnyi b’umupira w’amaguru, ibitego 759. Josef Bican ni umunya- Australia wakinnye hagatiya ya 1931 na 1955 atsinda ibitego 759. Ku mugoroba w’ejo, Cristiano Ronaldo bakaba bahise banganya agahigo.

Kuva Ronaldo yagera mu ikipe ya Juventus amaze kugaragaza uruhare rukomeye kuko bigaragarira ku mikino Juventus yakinnye uyu rutahizamu atarimo, ndetse n’iyo bakinnye ahari. Juventus ifite impuzandengo ya 72.4% y’intsinzi mu gihe Ronaldo yakinnye, bakanagira kandi 46.7% k’intsinzi mu gihe Ronaldo atakinnye. Ibi bivuze ko iyo Ronaldo ari mu kibuga Juventus iba ifite ibitego 2.1 ku mukino ariko yaba atarimo bikamanuka bikajya ku gitego kimwe n’ibice bitanu ku mukino.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amagambo aryohereye wakoresha uganiriza umukunzi wawe akamukora ku mutima.

Nick Minaj yaciwe akayabo kubera ibyo yakoze bigayitse.